Amakuru

Abafana ba APR FC bari mu bicu nyuma yo kumenya abakinnyi iyi kipe izasinyisha

Abafana b’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC bakomeje kwishimira amakuru ari mu ikipe y’abo yiganjemo ay’isoko, aho bivugwa ko izagura umubare munini w’abanyamahanga ndetse Kandi bakomeye.

Ku munsi w’ejo nibwo hiriwe inkuru y’uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yifuza rutahizamu w’umugande witwa Allan kayiwa, uyu asanzwe akinira ikipe ya Express United, mu mikino 28 yatsinzemo ibitego 13, uyu musore arifuzwa n’andi makipe akomeye arimo Vipers united nayo yo muri Uganda ndetse ikaba izasokera igihugu mu mikino nyafurika.

Nyuma y’iyi nkuru, abanyamakuru barimo Jean Luc imfurayacu ukorera B&B FM UMWEZI, yahamije ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu itari kwisoko ryo mu Rwanda ko ahubwo izazana abanyamahanga Kandi bakomeye barimo abagande ndetse n’aba kongomani, ibi byatumye abafana ba APR FC bongera kugira ikizere ko iyi kipe bihebeye izongera gusokera igihugu ikomeye Nk’uko byahoze.

Allan Kayawa uvugwa muri APR FC akinira Express United

Uyu munyamakuru Kandi yavuze ko yiherewe amakuru n’abamwe mu bayobozi avuga ko APR FC itazongera kuviramo Ku mukino wa mbere ko ahubwo ngo izagera mu matsinda.

APR FC imaze Imyaka irenga 11 ikinisha abenegihugu, ibintu abafana b’iyi kipe bahora bavuga ko nta musaruro bitanga, ndetse biravugwa ko iyi kipe nayo yamaze kubibona bityo ikazakinisha abanyamahanga umwaka w’imikino utaha.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button