Amatora

“Abafite ubumuga nabo ntitwabibagiwe”Dr. Frank Habineza

Mu gihe hari ibigo bimwe na bimwe abafite ubumuga batarahabwa amahirwe yo kugaragaza ibyo bashoboye, ishyaka Green Party ryo rivuga ko aba bantu baba badakwiye gusubizwa inyuma, kuko ngo bafite ubumenyi n’ubuhanga nkubwo umuntu ufite ingingo zuzuye kandi zikora neza afite.

Ibi ni bimwe mu byo Dr. Frank Habineza, Umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, yagarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nyakanga 2024, cyari kigamije kurebera hamwe uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze mu minsi icumi(10) ishize.

Dr. Habineza yavuze ko mubyo iri shyaka ryatekerejeho harimo n’imibereho y’abafite ubumuga kandi ko biyemeje kubafasha kuyizamura mu ngeri zose, aha yatanze urugero rwa Senateri Alexis Mugisha akaba n’umurwanashyaka wa Green Party, ko nubwo afite ubumuga bakoze ibishoboka byose akazamurwa kandi hari abafite ingingo zose Kandi zikora neza

Ati” twebwe dukunda kuvuga ibintu dufitiye gihamya kuko tuba rugira ngo byumvikane neza. Senateri akaba n’umurwanashyaka wacu muramuzi ko afite ubumuga, twaramuzamuye kandi hari n’abandi bafite ingingo zose kandi zikora kuko yari yujuje ibisabwa byose.”

“Ntabwo ariwe wenyine gusa, ahubwo ni abanyarwanda Bose bafite ubumuga, bwaba ubw’uruhu cyangwa ingingo n’ubundi, kandi twifuza ko amahirwe tubona nabo bayabona nk’abanyarwanda. Ariko cyane cyane ubu twavuze kubijyanye n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, kuburyo hatezwa imbere ururimi rw’amarenga.”

Dr. Frank Habineza agaragaza ko bikiri ikibazo kubona ururimi rw’amarenga rutaratera imbere mu Rwanda by’umwihariko mu itangazamakuru aho usanga rukoreshwa na Televiziyo y’u Rwanda gusa.

Ati”Twavuze kubintu bijyanye n’ururimi rw’amarenga ndetse n’ubu turacyabivugaho cyane, kuko usanga nka Televiziyo y’u Rwanda ariyo irukoresha gusa, abandi bo twarakurikiranye batubwira ko bihenze cyane ariko turacyashaka icyakorwa mubyiciro byose. Abakoresha urwo ururimi bajye boroherwa, abakeneye insimburangingo bazibone bitagoranye ndetse nibiba ngombwa tuzitabaza mituweli de sante bajye bazibona bitagoranye.”

” Muri manifesto iyo tujya kwiyamamaza ntabwo tuvuga ibintu byose, ariko abafite ubumuga nabo tubafite muri gahunda y’ishyaka ryacu.”

Ikiganiro n’abanyamakuru Green Party yagiranye n’Itangazamakuru, cyabaye nyuma yo gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Nyabihu na Rubavu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button