
Abangavu n’ingimbi baributswa ko bafite uburenganzira kuri serivisi z’ubuzima bw’imyororokere
Abangavu n’ingimbi bafite imyaka 15 kuzamura bakanguriwe kwitabira servisi z’ubuzima bw’imyororokere, dore ko kuri ubu amategeko abemerera guhabwa izo serivisi bitabasabye guherekezwa n’ababyeyi babo.
Ni ibyaharutsweho mu bukangurambaga bwateguwe na Réseau des Femmes, binyuze mu mushinga wabo w’ubuzima bw’imyororokere witwa SDSR-Rwanda, bakorera mu mirenge yose 15 y’Akarere ka Gasabo, ku bufatanye n’umuryango w’Abanya Canada witwa l’AMIE.
Ubu bukangurambaga bwakorewe mu murenge wa Ndera, kuwa Gatatu tariki 29 Ukwakira 2025, bwitabirwa n’urubyiruko runyuranye rwo muri uyu murenge, abanyeshuri biga muri GS Ndera, abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu murenge wa Ndera.
Bazarama Marie Michèle, Ushinzwe Imibereho Myiza muri Réseau des Femmes, avuga ko ubu bukangurambaga bwibanze cyane cyane ku kwereka urubyiruko rufite imyaka 15 kuzamura ko na bo bemerewe kuba bafata serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, n’izindi zose z’ubuvuzi muri rusange, batagombye guherekezwa n’ababyeyi babo.
Ati”Nkatwe twigisha ubuzima bw’imyororokere tubibona nk’igisubizo. Leta yabaye umubyeyi itekerereza ababyeyi, cyane ko hari abateshutse ku nshingano zo kwigisha abana babo, abandi ugasanga bafata abana babo nka ba malayika ntibababwize ukuri ku buryo bakwiye kwitwara. Turakataje rero mu bukangurambaga kugira ngo n’urundi rubyiruko n’ababyeyi bamenye yuko kubona izi serivisi ari iby’ibanze.”

MUKAMPUNGA Euphrasie, ni umwe mu babyeyi bitabiriye Ubu bukangurambaga, avuga ko muri iyi iki gihe urubyiruko rutitwara neza bityo ko hakanewe imbaraga z’ababyeyi.
Yagize ati “Iryo tegeko Abadepite bashyizeho twasanze ryaba ryiza kuko muri kino gihe urubyiruko ntabwo rwitwara neza. Usanga umwana yatwise inda ari muto cyane, bigatuma yiheba, bigatuma n’ababyeyi be batamukunda. Twaragerageje ngo turebe ko abana bakwitwara neza nko mu gihe cya cyera ariko byarananiranye. Mu gihe rero byananiranye nta rindi tegeko ryakora uretse iri batubwiye umwana akabikora ku bushake bwe wenyine yijyanye. Ndumva byaba byiza.”
Ibi kandi abihurizaho na Nsengiyumva Janvier uhamya ko muri iyi minsi hari ababyeyi bataye inshingano zo kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere, bityo ko kuba abangavu bazajya bajya kwishakira service kwa muganga bizabafasha kurushaho.
Ati”Hari ukuntu ababyeyi dutinya kwigisha abana bacu. Ririya tegeko rero rizadufasha, wa mwana utabasha kwitwara neza akaba yagana kwa muganga bakamufasha. Buriya gukumira ikibazo kitaraba ni byo byiza kurusha kubikora cyavutse.”
Bamwe mu bangavu bo bagaragaza ko bishimiye kuba bagiye kujya bigira kwa muganga nta muntu ubaherekeje, ngo kuko ubundi batari gutinyuka kubwira umubyeyi ngo abaherekeze guhabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Uwamahoro Diane ati”Ntiwabwira mama wawe uti ‘mperekeza!’ ahubwo yagutuka. Rero ubu ngubu wajya ku kigo nderabuzima ukababwira ikibazo ufite bakagufasha. Urumva ko ni byiza.”
IMANISHIMWE Cedrick ni umwe mu rubyiruko ruba mu mujyi wa Kigali yagize ati” mu by’ukuri ibyo batwigishije twari tubikeneye nk’urubyiruko. Nubwo umwana w’imyaka 15 aba akiri mutoya, ariko ni byiza ko yigerera kwa muganga akimenyera amakuru, n’ukuntu agomba gutwara ubuzima bwe.”
Ubu bukangurambaga bwari bugamije by’umwihariko kumenyekanisha itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, ririmo n’ingingo yemerera abangavu n’ingimbi bafite imyaka 15 kuzamura, kwifatira icyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi bitabasabye guherekezwa n’ababyeyi.






