AFSEC yashimye u Rwanda kuba rugeza kubaturage ibyujuje ubuziranenge
Umuryango AFSEC washimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kugeza kubaturage ibyujuje ubuziranenge.
Ibi byagarutsweho mu nama ya Cyenda yahurije hamwe abaturutse mu bihugu bitandukanye byo kumugabane wa Afurika, bigize umuryango Nyafurika ushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku ikorwa, itunganwa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi, ndetse n’ikoranabuhanga ry’ibikoresho byifashishwa muri urwo rugendo kugeza ku muturage.
Umuyobozi wa AFSEC, Bernard Modey, yagaragaje ko ari iby’agaciro kukuba iyi nama ubaye ku nshuro ya mbere imbona nkubone nyuma y’icyorezo cya COVID-19, ikaba ibereye mu mujyi utatse ubwiza nka Kigali. Yavuze ko bigaragaza ko ibyo igihugu cy’u Rwanda gikora biba byujuje ubuziranenge kandi bagaharanira kugira igihugu cyiza.
Yongeyeho ko Afurika yunze Ubumwe iri gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo uyu mugabane ugire isoko ry’umuriro w’amashanyarazi kandi rihuriweho n’ibibugu byose bya Afurika.
Ati” Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uri gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo tugire isoko rimwe ry’amashanyarazi, rihuriweho n’ibibugu biwugize kandi AFSEC iri gukorana n’abafatanya bikorwa kugira ngo ibi bizashyirwe my ngiro.”
“Turishimye kuba turi hano muri uyu mujyi mwiza wa Kigali mu nama ya Cyenda y’umuryango wacu, mu rwego rwo kurebera hamwe amabwiriza yashyizweho uburyo ashyirwa mu bikorwa, kandi twahisemo u Rwanda kuko rwari rubikwiye ndetse ibikorwa birivugira.”
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge RSB, Murenzi Raymond, avuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo umuturage azagerweho n’ibyujuje ubuziranenge, ibyo kandi bigakorwa kubufatanye bw’inzego zitandukanye harimo n’abanyemganda, ndetse bikaba biri no mubiri kwigwaho muri iyi nama ya AFSEC.
Ati” ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge gikurikirana ibyinjiye mu gihugu tukamenya niba byujuje amabwiriza y’ubuziranenge. Mubyukuri rero dukora kuburyo umuturage ibyo azahura na byo byose bizaba byujuje ubuziranenge, ariko ntibitubuza kuba twabahugura tukabashishikariza kumenya ayo mabwiriza y’ubuziranenge, kuko hari n’ibishobora kwinjira my gihugu muburyo butemewe akaba yabimenya agatanga amakuru.”
Baguma Rubben ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rukora intsinga mu Rwanda, Alfa Cables, yavuze ko mu gihe cyose bari gukora urutsinga hari ibipimo n’amabwiriza bagenderaho atangwa na RSB, kugira ngo bitazagera ku isoko bitujuje ubuziranenge bikagira ingaruka kubaturage.
Ati” iyo dukora intsinga muri Alfa Cables, hari ibipimo tugenderaho, ibyo byose bikadufasha mu bucuruzi bwaba ubw’imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, kuko iyo tujyanye ibicuruzwa byacu ku isoko ryo hanze babanza kugenzura niba byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, ntahandi rero tubibonera usibye kubigaragarisha ibyangombwa bitangwa na RSB.”
“Ibi kandi bidufasha no mu bwirinzi bw’ibyo dukoresha kuko uyu munsi niba dushyira intsinga munzu, ni ukuvuga ko tugomba gushyiramo izujuje ubuziranenge kugira ngo twirinde inkongi z’umuriro. Rero ni iby’agaciro kuba hariho ibi bipimo n’amabwiriza kuko byaje kugira ngo bidufashe.”
U Rwanda rwaherukaga kwakira iyi nama mu myaka itandatu ishize, rwiteze kuyungukiramo byinshi birimo n’ibyageza ibyo rukora kurwego mpuzamahanga.
Ministeri y’ibikorwaremezo mu Rwanda MINIFRA igaragaza ko u Rwanda rwagize umuvuduko mu gukwirakwiza ibikorwaremezo nk’amashanyarazi mu baturage ku kigero gishimishije, kuko muri 1994 byari ku kipimo kiri munsi ya 3%, muri 2010 byari ku 10%, ariko kuri ubu bikaba bimaze kugera kuri 80%.
Umuryango AFSEC washinzwe mu mwaka wa 2008 ukaba ugizwe n’ibihugu binyamuryango 18, ariko ngo hakaba hari gushyirwamo imbaraga kugira ngo n’ibihugu bisigaye biwiyungeho, maze habeho Afurika iteye imbere mu ikoranabuhanga ry’umuriro w’amashanyarazi.