AmakuruImikino

“Akebo ni geramo” PSG nayo yandagajwe na Chelsea ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Chelsea FC yegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amakipe inyagiye iya Paris Saint-Germain Ibitego 3-0 kuri iki cyumweru, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cyaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari witabiriwe na Perezida Donald Trump n’Umufasha we Melanie Trump.

 

Mu mukino wabereye kuri Stade ya MetLife, ntibyasabye igihe kinini Ikipe ya Chelsea FC kwerekana ko ishobora kuyobora umukino kuko ku munota wa 23 Malo Gusto yatse umupira Nuno Mendez yinjira mu rubuga rw’amahina awuha Cole Palmer wahise atsinda igitego cya mbere.

 

Ku munota wa 30 binyuze ku mupira yahawe na myugariro Levis Colwil, Cole Palmer yongeye guca mu rihumye abo hagati na ba myugariro ba PSG atsinda igitego igitego cya kabiri mu buryo bwasaga nk’ubwa mbere arobye umunyezamu mu rubuga rw’amahina umupira ugendera hasi.

 

Ibi byongereye imbaraga Ikipe ya Chelsea FC ndetse ku munota wa 43 w’igice cya mbere Cole Palmer azamukana umupira awuhereza Joao Pedro wari ahagaze neza atsinda igitego cya gatanu ari nako igice cya mbere cyarangiye.

 

Mu gice cya kabiri, Ikipe ya Paris Saint-Germain yasabwaga gukora byinshi, yagerageje kwishyura ariko Umunyezamu Robert Sanchez wa Chelsea ababera ibamba kuko yakuyemo imipira igera kuri itandatu yashoboraga kuvamo ibitego.

 

Ikipe ya Chelsea yatwaye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyo yatwaye mu 2021, ndetse iba Ikipe ya mbere yegukanye iri rushanwa kuri ubu rizajya rikinwa buri myaka ine rigizwe n’amakipe 32 ihabwa igikombe na miliyoni 40 z’Amadolari.

 

Ibi byatumye muri rusange Ikipe ya Chelsea FC isarura miliyoni 125 habariwemo nayo yahawe kuva ku kwitabira, kongeraho gutsinda imikino mu matsinda ndetse n’uko yagiye iva muri buri cyiciro ijya mu kindi.

 

Ikipe ya PSG ya kabiri, yahawe miliyoni 30 z’amadolari, nayo muri rusange itahana miliyoni 115 bitewe nuko yitwaye muri iri rushanwa aho gutsinda umukino ikipe yahabwa miliyoni ebyiri z’amadolari, kunganya igahabwa miliyoni imwe.

 

Mu bambitse abakinnyi n’abatoza imidali harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiriye irushanwa na Perezida wa FIFA Gianni Infantino ari nabo bashyikirije kapiteni wa Chelsea Reece James igikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button