AmakuruIbidukikije

Amabanki yasabwe korohereza abahinzi kubona inguzanyo hatezwa imbere ubukungu bwisubira

Amabanki yasabwe korohereza abahinzi n’abatunganya umusaruro ubukomokaho kujya babona inguzanyo bitabagoye, mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije kandi himakazwa ubukungu bwisubira.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’ikigo cy’ubushakashatsi mu byerekeye inganda(NIRDA) kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kamena 2024, munama ya Kane yiga ku mushinga ushyirwa mu bikorwa n’ibigo birimo NIRDA mu cyiswe Circular food system for Rwanda.

Umuyobozi w’uyu mushinga Eric Ruzigamanzi, yavuze ko mu Rwanda bikwiye ko amabanki akorana n’ubuhinzi bugatera imbere nkuko mu bindi bihugu bigenda kandi ngo ugasanga ubuhinzi bwaho buteye imbere cyane kuko bakoranye na banki byoroshye.

Ati” ibigo by’imari birasabwa kumenya ko ubu ari ubucuruzi bakwiye gushoramo imari, kandi ntibagire impungenge kuko byose byabanje kugeragezwa tukabona ko ntakibazo kirimo, ibi byose kandi bigakorwa hagamijwe guteza imbere imishinga yo mubuhinzi bushingiye kubukungu bwisubira.”

Nkuriza Darius Clement ni umuyobozi w’ishami rishinzwe imishinga yerekeye ubuhinzi n’ibibukomokaho muri Equity bank. Yasabye ko abari mu rwego rw’ubuhinzi bakwiga imishinga yabo neza kuburyo yuzuza ibisabwa na banki kugira ngo ihabwe inguzanyo ngo kuko zo ziteguye gukorana nabo neza kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imihindagurikire y’ibihe muri Minisiteri y’ibidukikije Beatrice Cyiza, yasabye ko abari mu buhinzi bagira imyumvire iboneye kandi iteye imbere ku gukora ubuhinzi bwimakaza ubukungu bwisubira kuko aribwo buzabyara inyungu kurushaho.

Bamwe mu bafite inganda nto zitunganya umusaruro ukomoka kubuhinzi bushingiye kubukungu bwisubira bavuga ko ikibazo kigihari ari amabanki ataragira abahishinzwe babyumva neza, nkuko byagarutswe na Imbabazi Dominic Xavior ufite sosiyete yitwa Golden Insect Ltd, itunganya ifumbire y’imborera ikorwa mu bisigazwa by’ibiryo hifashishijwe udusimba dutuma bibora vuba.

Ati”hakwiye kubanza kujyaho imikoranire y’amabanki n’ibigo, abakozi bayo bagahugurwa kugira ngo babanze bumve iyo mishinga neza bizere ko kuba banki zayishoramo amafaranga nta gihombo kirimo.”

NIRDA ishyira mu bikorwa uyu mushinga wa circular food system for Rwanda kuva mu mwaka wa 2023, binyuze mu Kigo kigamije kunoza Imikoreshereze y’Umutungo no guhanga udushya mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (Rwanda Cleaner Production and Climate Innovation Centre, CPCIC).

Eric Ruzigamanzi umuyobozi w’uyu mushinga Circular food system for Rwanda

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button