Amakuru

Amafoto agaragaza Rihanna atwite akomeje kuvugisha benshi kubera ikintu gitangaje

Umuhanziikazi Rihanna uri mu bakunzwe cyane Ku Isi, yashyize hanze amafoto  amugaragaza atwite inda y’umwana wa kabiri, maze benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu uyu mudamu agaragara asa nk’uwambaye akenda k’imbere gusa nako kagufi.

Mu butumwa buherekeje aya mafoto, Rihanna yavuze ko ubu ari mu byishimo biza byiyongera mu bindi, ati “Mu guha icyubahiro ugutwita kwanjye kwa mbere, nishimira kuba umubyeyi, ndeste n’umubiri mwiza byansigiye.”

Uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe ku Isi, yibarutse imfura ye na A$AP Rocky muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022, ubu bakaba bitegura kwakira umwana ugwa mu ntege imfura yabo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button