Amakuru

Amatora/Jabana: Ishyaka Green Party ryijeje abakoresha Mituweli ko ntawe uzongera kubura umuti muri Farumasi zigenga

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije(Green Party) ryijeje abaturage ko nibaramuka barigiriye icyizere ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no kumyanya y’abadepite, bazahindura imibereho yabo by’umwihariko bagabanya ubushomeri bwiganje cyane murubyiruko, ndetse bakanabizeza kuzabafasha kujya bagura imiti kuri farumasi bakoresheje mituweli de sante.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umukandida Perezida wa Green Party Dr. Frank Habineza, ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana mu kagali ka Bweramvura.

Dr. Frank yavuze ko”turifuza guca ubushomeri by’umwihariko bwiganje murubyiruko nkuko byagaragajwe n’ikigo cy’ibarurishamibare ko rwihariye umubare munini

“Turashaka ko buri murenge uko ari 416, uzashyirwamo uruganda rutunganya umusaruro hashingiwe kubikorerwamo murwego rwo kugabanya ubushomeri by’umwihariko murubyiruko, kuburyo hazahangwa imirimo ibihumbi 500 buri mwaka.”

Dr. Frank yijeje abaturage ko green Party itazabatenguha

Dr. Frank Habineza kandi yagaragaje ko mu bibazo bibangamiye abanyarwanda harimo ikibazo cyo kutabona imiti mu maguriro y’imiti kubakoresha ubwisungane mu kwivuza mituweli de sante, ariko ngo bakaba bifuza ko cyakemuka kandi byihuse.

Ati” turacyafite ikibazo cy’abantu bakoresha ubwisungane mu kwivuza mituweli de sante bajya mu maguriro y’imiti ntibabashe kwigondera umuti kuko iryo guriro riba ridakorana na mituweli, gusa dushaka ko nidutora ibyo bizahabwa umurongo bigakemuka.”

Bamwe mu baturage bo mumurenge wa Jabana bagaragaje ko bafitiye icyizere Umukandida Perezida wa Green Party, ngo kuko ari umugabo ukomera ku ijambo rye, nkuko byagarutsweho na Jeannette, umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza.

Bati” Umukandida Dr. Frank turamwizeye, kuko mu bintu yatwijeje Kandi twizeye ko azakora ndetse bitubangamiye ni umuhanda udakoze ndetse n’ikibazo cyo kuba tugikodesha ubutaka kandi ari ubwacu. Twizeye ko azabikemura kuko tuzamutora.”

Patrick ati” twebwe nk’urubyiruko rwo muri Jabana dufite ikibazo cy’ubushomeri kandi turabangamiwe pe. Ibaze kubona umusore nkanjye mbyuka nicaye iruhande rwa Mama biba bibabaje, ariko twizeye ko ibyo Dr. Frank yatwijeje bizashyirwa mu bikorwa tukabona akazi tukikura mu bukene.”

Green Party ivuga yatanze igitekerezo cyo kubaka uruganda ruzajya rubyaza umusaruro imyanda yajyanwaga mu kimoteri cya Nduba, ndetse ko rwenda kuzura, aho kwishyura imyanda ahubwo bazajya bahabwa amafaranga kugira ngo bayitange.

Bamwe mu bakandida depite bari baje kwiyamamaza I Jabana

Iri shyaka rigaragaza ko rifite imihigo myinshi irimo ko:

* Umuturage ukoresha mituweli de sante azajya abona umuti muri pharmacy.
* Umushahara wa muganga uzazamurwa kugira ngo bagire umurava mukazi.
* Hazajyaho umushahara fatizo kuri buri mukozi hashingiwe kubyo akora.
* Umushahara w’inzego z’umutekano uzazamurwa.
* Umusoro uzagabanywa uve kuri 18% ugere kuri 14%.N’ibindi.

Biteganyijwe ko kumunsi w’ejo tariki 23 Kamena 2024, Umukandida Perezida wa Green Party n’abakandida depite bazajya kwiyamamariza mu karere ka Kamonyi kuruyenzi.

Abaturage bari banezerewe bacinya akadiho

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button