AmakuruAmatora

Amatora/Kirehe: Umukandida Perezida Mpayimana Philippe yavuze ko azateza imbere ubuhinzi n’ubworozi

Ubwo yatangiraga kwiyamamaza mu karere ka Kirehe, Umukandida Perezida Mpayimana Philippe yavuze ko nagirirwa icyizere agatorwa hari ibyo azageza ku baturage birimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Ati” mubyo nifuza kuzakora nimuramuka muntoye, harimo guteza imbere ubuhinzi, mbere y’uko tuvuga inyubako tukabanza ubuhinzi, ahubwo tugatangira kubaka inzu zigeretse. Dushobora kureba imbere mu myaka 200 dushingiye kungamba zo kubaka inzu zigezweho kandi zitondewe, hanyuma ibyangombwa byo kuvugurura bikaba byinshi kuruta ibyo kubaka, ufata ubutaka bwagahinzweho ukabwubaka.”

” Ndashaka kandi kuzongera umusaruro ukomoka kubworozi, tugashaka abashoramari benshi muri bwo kuburyo buba mu byambere byoherezwa mu mahanga. Kuri ubu ntabwo bushyirwamo imbaraga, ugasanga na duke dufite twijyanirwa n’abanyamahanga ugasanga abanyarwanda barya inyama atari benshi ariko ibyo byose tugomba kuzabikemura.”

Mu bindi umukandida Perezida wigenga Mpayimana Philippe yavuze yifuza kuzageza kubanyarwanda harimo, guteza imbere inganda ntoya, inguzanyo kubanyeshuri bose bashaka kwiga, kongera umubare w’imirimo uhereye kubukomisiyoneri bukajya busora, guteza imbere ubukerarugendo n’ibindi.

Kwiyamamaza ku bakandida Perezida ndetse n’abadepite byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, bikaba bizarangira tariki 13 Nyakanga, hitegurwa amatora azatangira ku itariki 14 Nyakanga kubanyarwanda baba mu mahanga ndetse na 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda batuye imbere mu gihugu

Mpayimana Philippe yashimye byimazeyo Inkotanyi kubwo kubohora igihugu zikagikura mu icuraburindi, no umubyarwanda akaba atekanye, banafata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ku nshuro ya kabiri, Mpayimana Philippe, ahataniye kuyobora u Rwanda kuko mu mwaka wa 2017 yari Umukandida n’ubundi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Umukandida Perezida Mpayimana Philippe yageze aho yiyamamariza ari kumwe n’umuryango we

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button