AmakuruUmutekano

Amerika yamaganiye kure imikoranire ya FARDC na FDLR

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye imikoranire y’Igisirikare cya Congo Kinshasa, FARDC, n’Umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gihugu gifata nk’ababarizwa mu mutwe w’iterabwoba.

Mu Kanama k’Umutekano ka Loni kigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, Intumwa ya Amerika mu bijyanye na Politiki, Robert Wood, yavuze ko igihugu cye “kimaze igihe gitewe impungenge n’imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko FDLR.”Umutwe wa FDLR umaze imyaka isaga 20 ukorera ku butaka bwa Leta ya Congo Kinshasa, ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubu bufatanye hagati ya FARDC na FDLR si ubwa mbere buvuzwe ndetse hashize igihe kinini u Rwanda rugaragaza ko uyu mutwe wivanze n’Igisirikare cya Congo kandi ko no mu bikorwa bigamije kuruhungabanyiriza umutekano, uhabwa ubufasha na Congo.

Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni zakunze kugaruka kuri iyi mikoranire ndetse n’amakuru y’ubutasi y’inzego z’umutekano z’u Rwanda yarabigaraje kenshi.

Amakuru y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda yerekana Umugaba w’Ingabo za FDLR, Pacifique Ntawunguka, uzwi ku izina rya Omega yagiranye ibiganiro na Guverineri wa Kivu ya Ruguru usanzwe ari n’Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Congo, Constant Ndima Kongba.
Muri Mutarama, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yasabye Guverinoma ya Congo guhagarika imikoranire iri hagati ya FARDC na FLDR.

Muri uko kwezi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo, Lieutenant General Christian Tshiwewe Songesha, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro batandukanye barimo n’aba FDLR, ibera mu Mujyi wa Goma muri Serena Hotel. Ni inama bivugwa ko yasojwe bashimangiye imikoranire mu buryo buhoraho.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Claver Gatete, yavuze ko uko iminsi ishira ariko ibintu birushaho kudogera muri Congo ahanini biturutse ku bushake buke bw’abayobozi b’iki gihugu mu kuba bakwihutira gufata ingamba ziganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bw’igihugu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button