AmakuruIyobokamana

Amwe mu mateka ya Papa Leon XIV watorerewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi

Robert Prevost w’Imyaka 69 ukomoka muri Chicago niwe ubaye Papa wa mbere ukomoka muri Amerika y’amajyaruguru akaba yahawe izina rya Papa Leon XIV.

Papa Leon XIV cyangwa se Prevost imirimo ye ya gitumwa yakunze kuyikorera muri Amerika y’amajyepfo.

Yavutse ku ya 14 Nzeri 1955, avukira muri leta ya Chicago, avuka kubabyeyi b’abakristu Gatolika.

Papa Leon yize amashuri ye ya Kaminuza muri Villanova university Catholic Technology Union ndetse akomereza no muri Kaminuza yitiriwe mutagatifu Thomas wa Aquini izwi nka Pontifical University of Saint Thomas Aquinas.

Yahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti tariki ya 19 Kamena 1982, agirwa Umwepiskopi ku ya 12 Ukuboza 2014. Yagize Cardinal muri 2023 bikozwe na Papa Francis.

Papa Leon XIV atowe yari umu Cardinal wo kurwego rw’umwepiskopi, nkuko habaho uwo ku rwego rw’umupadiri.

Mu ijambo rye rya mbere nka Papa yagize ati” twese dushobora kugendera hamwe twerekeza ku gihugu cy’isezerano Imana yaduteguriye.”

Papa Leon XIV avuga indimi zitandukanye zirimo, igitaliyani, icy’Espanyoro, icyongereza, ikilatini, Igifaransa n’izindi.

Intego ye ni”Twese muri Kristu turi umwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button