
Annette Murava yihanangirije abakomeje kwibasira umuryango we
Annette Murava, umugore wa Bishop Gafaranga yihanangirije abakomeje kuzamukira ku ifungwa ry’umugabo we bagaharabika umuryango we, asobanura ko we n’umugabo we nta kibazo bafitanye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiriye YouTube channel y’umuryango wabo yitwa Gafaranga na Murava, aho yavuze ko ntakibazo afitanye n’umugabo we Kandi azishimira kongera gukora ibiganiro bari kumwe.
Ati” njyewe n’umugabo wanjye nta kibazo dufitanye, ahubwo kereka niba hari abashaka ko tukigirana Kandi ndabamenyesha ko ibyo bidashoboka, naracecetse kandi n’aha ntabwo nje kubasubiza kuko nta kibazo gihari.”
“Ngaho byibaze nawe kugenda ukicara imbere ya Camera uri kuvuga Bishop Gafaranga na Murava, Kandi nta n’umwe mwaganiriye. Uru rugo ndubanamo n’umugabo wanjye n’umwana wanjye. Ntabwo uri musaza wanjye ngo waje kunsura, nta n’ubwo uri inshuti ingenderera ariko ukaba ufite ibyo kuvuga, gusa nanone mu isoko umuntu ahitamo gucuruza uko abishaka, niba nta n’umwe naganirije urebe niba ibyo uri kuvuga ubizi kandi ubihagazeho.”
Murava yasabye abari kuvuga ku muryango wabo kujya babanza bakareba umuriro wabo mbere y’uko bareba uw’abandi.
Ati” mbere yo kujya kumenya imiriro y’abandi, umuriro wawe wowe urimo uri kumwe na Kristu?”
Annette Murava Kandi yunzemo ko akumbuye umugabo we cyane kandi ko yizeye ko azataha bidatinze.
Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi.
Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe