AmakuruImikino

APR FC na Azam FC zatakaje amanota mu mikino y’Inkera y’Abahizi 

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yatsinzwe n’iya AS Kigali igitego 1-0, naho APR FC itsindwa na Police FC ibitego 3-2 mu Irushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryateguwe na APR FC mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26.

 

Mu mikino ya kabiri kuri buri Kipe yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, kuri Kigali Pelé Stadium, yabimburiwe n’uwa AS Kigali na Azam FC, Ikipe ya AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 42 ubwo Rudasingwa Prince yinjizaga penalite yaturutse ku ikosa yari akorewe n’umunyezamu Yassin ageze mu rubuga rw’amahina.

 

Mu wundi mukino, APR FC yatsinzwe na Police FC ibitego 3-2 bituma yongera amahirwe yo kugera kure muri iri rushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryateguwe na APR FC.

 

Igitego cya Police FC cyagiyemo ku ku munota wa 37, gitsinzwe na Byiringiro Lague, nyuma y’amakosa yakozwe n’umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre watanze umupira nabi.

 

APR FC yishyuye iki gitego ku munota wa 43, gitsindwa na William Togui, nyuma y’amakosa yakozwe hagati ya myugariro Ndayishimiye Dieudonne n’umunyezamu Rukundo Onesime bananiwe kumvikana ndetse igice cya mbere kirangira gutyo.

 

Igitego cya kabiri cya APR FC cyabonetse ku munota wa 71, ubwo Hakim Kiwanuka yazamukanaga umupira wenyine, asanga Mamadou Sy yiteguye ahita awumuhereza awutereka mu izamu.

 

Ku munota wa 76 Police FC yishyuye iki gitego, nyuma y’uko Byiringiro Lague yambuye umupira Daouda Yussif, awuhereza Mugisha Didier wirukanse awuhereza Muhozi Fred wari mu rubuga rw’amahina ahita awutereka mu izamu.

 

Nyuma y’iminota ine gusa, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yabonye igitego cya gatatu cyavuye kuri koruneri yatewe isanga Mugisha Didier ahagaze neza ahita ashyira umupira mu izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.

 

Ibi byatumye Ikipe ya AS Kigali igira amanota atandatu Police FC na Azam FC zinganya amanota atatu naho APR FC yo ifite ubusa muri iri rushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryateguwe nayo.

 

Indi mikino yo muri iri rushanwa iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, aho APR FC izakina na Azam FC, mu gihe Police FC izaba yakinnye na AS Kigali. Imikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button