
Ikipe za APR FC na Police FC ntizitwaye neza mu mikino y’Inkera y’Abahizi kuko APR FC yatsinzwe na AS Kigali naho Police FC itsindwa na Azam FC mu mikino yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kanama 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.
Muri iyi mikino ya gicuti yateguwe na APR FC, Ikipe ya Police FC niyo yabanje gukina na Azam FC umukino urangira ari igitego 1-1 hitabazwa penalite birangira Azam FC itsinze 4-3.
Igitego cya mbere cyabonywe na Police FC, gitsinzwe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ ku munota wa 20, giturutse ku burangare bwa ba myugariro ba Azam FC ariko ku munota wa 37, Azam FC yishyura igitego cyatsinzwe na Tepsi Evence.
Mu gice cya kabiri nta Kipe yabashije kureba mu izamu ry’indi bituma hitabazwa penalite birangira Azam FC itsinze penalite 4-3.
Undi mukino wabaye ni uwo APR FC yatsinzwemo na AS Kigali kuri penaliti 5-4, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino AS Kigali yafunguyemo amazamu ku munota wa karindwi gitsinzwe na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’.
Iki gitego cyaje kwishyurwa ku munota wa 61, ubwo Mamadou Sy wa APR FC yaherezwaga umupira na Omborenga Fitina akawutera mu izamu atawuhagaritse.
Imikino y’Inkera y’Abahizi izakomeza ku wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, ubwo Azam FC izahura na AS Kigali, mu gihe APR FC izakina na Police FC. Imikino yombi izabera kuri Kigali Pelé Stadium.