AmakuruAmatora

Bugesera: “Gutora Kagame ni ugishyira abanyarwanda mu bwishingizi bw’umutamenwa”, Abakandida depite ba RPF Inkotanyi

Ubwo abakandida depite bahagarariye umuryango RPF Inkotanyi bageraga kuri stade y’akarere ka Bugesera mu bikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nyakanga, bakiranywe urugwiro n’imbaga y’abaturage, maze nabo babasezeranya ko nibabagirira icyizere bakabatora batazabatenguha, ahubwo ko bazaharanira icyateza imbere umuturage.

Ukuriye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, Mukarugwiza Annonciata, yavuze ko Akarere ka Bugesera kahoze ari Akarere gasa n’akahejwe aho katagiraga ibikorwa remezo bigezweho, ariko kuri ubu ibikorwa byivugira.

Ati “akarere ka Bugesera kari Akarere kahejwe, gafite amateka mabi, ukoherejwemo ntabyemere. Ubu rero ni Bugesera y’ubuzima kuri buri wese. Ni Akarere kifuzwa na buri umwe, Perezida Kagame yaduhinduriye amateka, ubu buri muturage wese afite uburenganzira nk’undi munyarwanda wese.”

Aba bakandida depite batatu bari baje kwiyamamariza mu murenge wa Nyamara mu karere ka Bugesera barimo, Rutayisire Michel Jackson, Mukandanga Speciose na Uwitije Clementine, bose bahagarariye umuryango FPR Inkotanyi, ariko by’umwihariko bakaba banaturuka muri aka karere ka Bugesera.Aba Bose bahuriza kukuba nibatorwa bazashyira imbere imibereho myiza y’abaturage, hasigasirwa ibyagezeho mu kubaka igihugu.

Bashima ibyiza byagezweho n’umuryango RPF Inkotanyi kandi ko bazakomeza kubakirwa kuri ibyo byiza by’umuryango, umuturage akagira imibereho myiza kandi akaba ku isonga, nkuko bigarukwaho na Mukandanga Speciose Umukandida depite w’umuryango FPR Inkotanyi.

Ati”mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari amashuri atarenze 49 y’ibanze,ndetse hakaba n’irindi ryisumbuye naryo ryitwaga iry’impunzi z’abarundi babaga mu Bugesera, ariko ubu amashuri amaze kuba menshi aho arenga 150, kandi ibi byose bikaba ari umusaruro ukomoka mu bikorwa bya RPF Inkotanyi. Natwe rero nimutugirira icyizere, mukanatora Umukandida Perezida wa RPF muzaba mutoye imibereho myiza, ubumwe bw’abanyarwanda, n’uburezi bwiza.”

Ibi kandi abihurizaho na Kandida depite Michel Jackson wagize ati”Gutora Kagame ni ugishyira abanyarwanda mu bwishingizi bw’umutamenwa. Dushingiye ku mateka ya Cyilima Rujugiro wavuze ko U Rwanda rutera rudaterwa, ndetse na n’umukandida wacu wa RPF Inkotanyi Paul Kagame, akabishimangira ubwo yari mu karere ka Nyamasheke, avuga ko umutekano wabo uzakomeza kurindwa neza ntawe uzabatera ngo awuhungabanye, natwe turashaka kubabwira ko ntawe uzahungabanya umutekano wanyu kandi duhari. Umutekano worse dufite turawukesha umuryango RPF Inkotanyi, rero twese tuzatore Umukandida wacu dukomeze tugire imibereho myiza.”

Abakandida depite b’umuryango RPF Inkotanyi

Nguweneza Jean Bosco na Marie Twiringiyimana ni abaturage batuye mu murenge wa Mayange na Ruhuha mu karere ka Bugesera, bavuga ko RPF Inkotanyi yababereye umubyeyi, watumye bivana mu bukene none bakaba babarirwa mu bakungu.

Nguweneza ati”nyuma y’uko mbaye impfubyi ntabwo ubuzima bwari byoroshye ariko FPR yabereye umubyeyi, iranyubakira ndiga ndarangiza ndetse nza kubona n’akazi, nyuma yaho nshinga farumasi(pharmacy), nayo nyivaho nshinga Poste de Sante none kuri ubu mfite imodoka ya Howo mu muhanda, mbese urumva ko hari aho Inkotanyi zankuye hari n’aho zingejeje. Nifuza ko bitari kera nazubaka ibitaro byiza mu murenge mvukamo nkaba nanjye ingirakamaro kubaturanyi.”

Marie nawe ati “ndi umwe mu bagire bahoze basabiriza batagira aho gukinga umusaya, ariko mvifashijwemo n’ubuyobozi bwiza bw’ubumwe bw’abanyarwanda naje guhabwa ibihumbi ijana(100,000) ndagenda ngira ingurube irororoka kuburyo yanteje imbere, nanjye nkafata yayandi ijana nyaha undi nawe yiteza imbere.

Ndashimira ubuyozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, kuko ubu mumbona nabashije kwiyubakira inzu ntuyemo n’umuryango wanjye ndetse umutungo mfite uhagaze agaciro k’arenga miliyoni 25.”

Akarere ka Bugesera kagaragaza ko hari byinshi byagezweho birimo stade, amazi meza, umuhanda wa Sonatube-Gahanga-Bugesera, Ngoma-Ramiro-Nyanza ndetse ngo batibagiwe n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, kandi agashimangira ko kongera gutwara RPF Inkotanyi ari ukwitorera imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Biteganyijwe ko ku itariki 06 Nyakanga 2024 Umukandida Perezida uhagarariye Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame, aziyamamariza Kindama mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera.

Abaturage bari babukereye, baje gutega amatwi abakandida depite b’umuryango RPF Inkotanyi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button