AmakuruAmatora

Bugesera/Kicukiro: Dr. Frank yavuze ko yaciwe intege kenshi ariko akomeza icyo yiyemeje

Dr. Frank Habineza ubwo yageraga mu turere twa Bugesera na Kicukiro yakiranywe urugwiro rw’imbaga y’abahatuye, intore zirahamiriza, ndetse nawe abasezeranya kutazabatenguha abasaba kuzamutora kumwanya w’umukuru w’igihugu ndetse bagatora n’abiyamamariza kuba abadepite bahagarariye Green Party.

Dr. Habineza yagarutse kandi kuburyo yagiye acibwa intege ndetse abandi barabakanga mu matora yashize by’umwihariko ayo muri 2018 y’abadepite, ubwo yagendaga avuga imigabo n’imigabo y’ishyaka rye ariko ngo bamwe bakamubwira ko azibuza umugati.

Yagize ati” turabashimira ko mwatugiriye icyizere ubwo duheruka hano muri 2018, twakomeje kuvuga ibibazo byanyu tubikorera ubuvugizi, yewe si n’ibanga hari n’igihe bamwe badukanze bati nimukomeza kuvuga ibyo bintu muzatakaza umugati.”

“Ariko njyewe Frank narababwiraga nti ibyo ntabwo binteye ubwoba, kuko sinaje hano mu nteko gushaka umugati kuko ndawusanganywe ndetse n’imodoka ndayifite, inzu nayo ni uko, ahubwo naje hano kuvuganira abaturage.”

Intore zahamirije zishimira Green Party

Hon. Dr. Frank avuga ko nubwo yaciwe intege, agaterwa ubwoba ariko ngo atigeze ahagarara ngo areke kuvugira abanyarwanda, ndetse akaboneraho gushima leta y’u Rwanda ko yahaye agaciro ibitekerezo bye n’ishyaka Green Party.

Ati”Ibyo byose twarabitsinze turabavuganira ibibazo byanyu birakemuka, ndetse ndishima ariko Kandi nkanashima Leta y’u Rwanda ko yemeye ibitekerezo byacu ikabishyira mu bikorwa kuburyo ibirenze 70% byashyizwe mu bikorwa.”

Green Party ivuga ko ibyo bari bemereye abaturage byinshi muri byo byashyizwe mu bikorwa, ndetse n’ibyo batari barashyize mu migabo n’imigambi ngo bikaba byarakozwe. Aha ni naho Green Party ihera isaba amaturage kuyigirira icyizere ko bazakora ibirenze ibyo nakoze mu myaka yashize.

Haba mu karere ka Bugesera yabanje kwiyamamazamo ndetse no muri Kicukiro, Dr. Frank Habineza n’abarwanashyaka ba Green Party bakiriwe neza n’abaturage bari baje gutega amatwi imigabo n’imigambi yabo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button