AmakuruAmatora

Bugesera: Umukandida Perezida wa FPR Inkotanyi yasabye urubyiruko gukotana rukagera kubyo rwifuza

Umukandida Perezida uhagarariye Umuryango RPF Inkotanyi kumwanya w’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rw’abanyamuryango gutinyuka bakaba maso bakima amatwi abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ahubwo bagaharanira kuba Inkotanyi kugira ngo bagere kubyo bifuza.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu kagali ka Kindama, umurenge wa Ruhuha akarere ka Bugesera.

Paul Kagame yagize ati” Mwebwe rero urubyiruko rwa FPR Inkotanyi, mukwiye gutinyuka mukareba umuntu mu maso mukamubwira ko atari Imana yanyu. Iyo niyo ntego kandi niyo Politiki ya FPR, mucimba gukotana mukaba Inkotanyi, nibwo muzagera kubuzima mwifuza.”

“Hari n’abakoresha bamwe muri twe bakabagira ibikoresho, ariko ndagira ngo mbabwire ko bazarinda basaza ntacyo bagezeho uretse kubagira ibikoresho gusa. Twe rero twirebe turebane, tumenye ko ibyiza bibaye kuri umwe bikwiye no kugera kuwundi bityo tugatera imbere, iby’abandi tukabirekera ba nyirabyo, usibye kubana nabo tugaharanira amahoro, ariko iyo ushaka amahoro witegura no kuyarinda, twe rero turabyiteguye kandi nimwe duheraho.”

Umukandida Perezida wa FPR Inkotanyi kandi yavuze kandi ko igishyizwe imbere cyane kurusha ibindi ari iterambere mu banyarwanda, ubukene bukaba amateka mu gihugu cy’u Rwanda.

Kuri Site ya Kindama, Mukabalisa Donathile, Perezida w’Ishyaka PL rimwe mu 8 ashyigikiye Paul Kagame, akaba n’umwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza, yavuze ko Bugesera ariyo yoherezwagamo abo mu bwoko bw’Abatutsi ngo bicwe n’isazi ya Tsetse.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza k’umuryango RPF Inkotanyi bavuze ko batewe ishema no kuba Inkotanyi kandi ko bifuza kugera ikirenge mu cya Kagame bakarinda ibyagezweho.

Sandrine Uwiduhaye ati” nkatwe urubyiruko rwa hano Ruhuha tuzakomeza kugera ikirenge mu cy’intore izirusha intambwe kugira ngo dutere imbere ntawe usigaye inyuma. Nitwe bayobozi b’ejo tugomba gusigasira ibyagezweho, igihugu tukakirinda abashaka kuduhungabanyiriza umutekano. Impanuro Kagame yaduhaye ni ingirakamaro kuko hanze aha hari Ababa bashaka kwangiza umutekano w’igihugu, ariko ntawe uzongera kumenya amaraso y’abanyarwanda tureba kuko nitwe mbaraga z’igihugu.”

Site ya Kindama ni iya 12 Umukandida w’Imuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame amaze kugeraho, akaba akomeje gushyigikirwa n’indi mitwe ya Politiki 8.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button