ImyidagaduroUdushya

Chef Catering Service yizihije Umwaka imaze itanga service

Chef Catering Service yijeje Abanyarwanda gukomeza kubaha service nziza.

Ibi babigarutseho kuri iki cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ubwo bizihizaga isabukuru y’umwaka umwe bamaze bakora nka company Kandi bishimira ibyo bagezeho.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abo iyi Company ya Chef Catering Service yagiye itekera mu birori byabo birimo, ubukwe, isabukuru ndetse n’ibindi.

Chef Catering Service itanga service yo gutekera ibirori

Viateur Iradukunda na Giselle Muhimpundu nibo bashinze iyi Company itekera abafite ibirori, mu kiganiro kihariye bagiranye na URUMURI.COM bavuze ko bishimira ko hari intambwe bateye.

Viateur ati” hari intambwe tumaze gutera, ndibuke tugitangira nta muntu n’umwe wari utuzi, usibye inshuti zacu gusa, ariko uko iminsi yagiye igenda, twakomeje gukora, turamenyekana, tuva ku rwego rwo gukodesha ibikoresho twigurira ibyacu.”

Giselle nawe ati” ubundi kuba tumaze umwaka turi company ifite aho igeze Kandi tugishyize hamwe ni iby’agaciro gakomeye Kandi nabyo ni ibyo kwishimira. Nta gikoresho cyangwa Abakozi twagiraga, ariko ubu dufite abakozi bagera ku 10.”

Barishimira umwaka bamaze batanga service

Bavuga ko kuba bishimira ko bamaze umwaka bakora, atari igihe cyo kureka gukora ariko ari ugukora cyane.

Viateur ati” abakiriya bacu turabizeza ko icyizere batugiriye tutazagipfusha ubusa, ahubwo ubu tugiye gukora cyane kandi tutikoresha kugira ngo tuzabahe ibyiza birushijeho.”

Giselle nawe yunzemo ati” Chef Catering Service ubu twiteguye kubaha service mudushakaho zose kuko turikwije, twiteguye kubakirana yombi nimutugana. Hari byinshi tubateganyiriza, mwebwe muduhamagare gusa ubundi twitabe n’ingoga. Mwaba muri I Kigali cyangwa hanze yayo tubafasha gutuma abatumirwa banyu baryoherwa kurushaho.”

Chef Catering Service ni company itanga service yo gutekera ibirori bitandukanye, yashinzwe ku wa 17 Kanama 2024, biturutse ku gitekerezo ahanini cya Viateur ubwo yari mukazi we na bagenzi be.

Iyi company yizeza abanyarwanda ko no muyindi myaka bazakomeza kubaha ibyiza birushijeho, ikabasaba kubagana kugira ngo bahabwe service nziza.

Bafite gahunda yo gukomeza guteka neza kurushaho bakaryoshya ibirori by’abakiriya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button