
Inzego z’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeje ko zimaze kubona imirambo y’abantu 148 baguye mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abarenga 500 bugakora impanuka bukarohama.
Ubwo bwato bwakoreye impanuka mu Ruzi rwa Congo, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Igihugu ku wa Kabiri w’iki Cyumweru buhita burohama abantu benshi baburiramo ubuzima ndetse hari n’abakiri gushakishwa na magingo aya.
Ubu bwato bwitwaga HB Kongolo bwafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo bwari bugeze mu Mujyi wa Mbandaka buturutse ku cyambu cya Matankumu mu gace ka Bolomba nk’uko byahise bitangazwa.
Bivugwa ko iyi mpanuka yabaye ubwo umugore umwe wari mu bwato yari atetse, umuriro ugakwira hose bugashya kuko bwari bukozwe mu biti bamwe mu bari baburimo biroha mu mugezi bararohama n’ubwo abandi barenga 100 barohowe harimo n’abari bafashwe n’inkongi bajyanywe mu bitaro.