ImyidagaduroUrukundo

Emmy Pro utunganya amajwi y’indirimbo za Kiliziya yasezeranye imbere y’amategeko

Emmy Pro utunganya amajwi y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, by’umwihariko iza Kiliziya Gatolika yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Solange.

Iyakaremye Emmanuel wamenyekanye nka Emmy Pro ndetse n’umukunzi we Uwineza Solange bari bamaranye igihe kinini mu munyenya w’urukundo, baruhamije ku mugaragaro basezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, aho basezeraniye mu murenge wa Kicukiro.

Mu kiganiro Kihariye Emmy Pro yagiranye na URUMURI, yavuze ko uyu ari umunsi yari ategereje ubuzima bwe bwose kandi akaba yishimiye ko agiye kubana n’uwo yakunze.

Ati” ubundi abantu bari bamaze kundambirwa, bahora bambaza bati Emmy ko udakora ubukwe urabura iki? Abandi bati niba ari umukobwa tuzamuguha ariko ukore ubukwe dore ureze. Rero Solange twarakundanye ndetse igihe kinini, urabizi iby’abanyamuziki n’akazi kenshi bagira, rimwe tugashwana ariko tukongera tukabigarukamo. Muri make ni urugendo ritari rworoshye habe namba, ariko burya cyari Icyaha Gihire kudashaka.”

“Buriya ntihazagire ukubeshya ko murukundo, abantu bakundana nyabyo aba ari umunyenga gusa. Barashwana Kandi ejo bakongera bagahura. Gusa icyo nshima Imana ni uko umugore wanjye Solange arinjye wamwihitiyemo ndetse nawe akampitamo, hatabayemo ukuboko kw’abandi bantu. Ubu nshatse navuga nti urukundo ruratsinze.”

Emmy Pro na Solange basezeranye imbere y’amategeko

Ibi byishimo Emmy Pro agaragaza ni nako bimeze kuri Solange.” Mbere na mbere ndashima Uhoraho we waremye umugabo akamuremera umufasha bakwiranye. Igeno ryanjye ryari Emmy kuko ndamukunda nawe akankunda, ariko tugashima Imana yaduhuje kuko hari byinshi byaduhigaga bitari gutuma urukundo rukomeza, ariko ubu ni intsinzi kuri twe Kandi ni intsinzi no kunshuti zacu.”

“Ntabwo ntewe ubwoba n’akazi akora kuko no kugira ngo tumenyane niko twamenyaniyemo, kandi usibye kuba akora kariya kazi ntazindi ngeso agira mbi cyane cyane zo gukunda abakobwa batandukanye. Icyo mvuga ni uko kwihangana gutera kunesha.”

Ubukwe bwa Emmy Pro bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye ndetse n’inshuti n’umuryango. Mu bitabiriye ibi birori barimo abo bakoranye indirimbo, abo yazikoreye n’abandi.

Aba bombi batangiye gukundana mu mwaka wa 2021.

Biteganyijwe ko ibindi birori birimo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana bizaba tariki 14 Kamena 2025.

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe Emmy Pro yatunganyije zirimo, Mana idukunda byahebuje, Imbyino nziza, Niwowe rutare rwanjye, Niyeguriye Nyagasani n’izindi zitandukanye by’umwihariko za Kiliziya.

Inshuti n’umuryango batashye ubukwe bwa Emmy Pro na Solange

Dore link ya zimwe mu ndirimbo Emmy Pro yatunganyirije amajwi:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button