Amatora

Gicumbi: Green Party yijeje abaturage uruganda rutunganya ibikomoka kubitoki

Umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, Dr. Frank Habineza, ubwo yari mu karere ka Gicumbi hamwe n’itsinda ry’abakandida depite 50, yijeje abatuye aka karere kuzabubakira uruganda rutunganya umusaruro w’ibikomoka ku gitoki birimo n’ifiriti.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi, avuga ko hari ikibazo aka karere gafite cyo kugira umusaruro mwinshi w’ibitoki ariko bikabapfira ubusa.

Yavuze ko mu gihe bagirira icyizere ishyaka Green Party rigatsinda ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kumyanya y’abadepite, bazashyiraho uruganda rutunganya umusaruro w’ibikomoka kuri ibi bitoki bikajya byoherezwa ahandi mu gihugu no hanze yacyo bitunganyijwe neza.

Ati” ndabizi ko hano muri Gicumbi hari ibice bifite ikibazo cy’umusaruro mwinshi w’ibitoki bibapfira ubusa kuko ntaho kubigurisha bafite. Rero muri gahunda yacu nka Green Party nimudutora, tuzubaka uruganda rutunganya uwo musaruro wabyo, ntabwo igitoki ari ukucyengamo urwagwa gusa, ahubwo havamo na Divayi iryoshye, ushobora no gukoramo ifiriti ikoherezwa ku isoko I Kigali ndetse n’ahandi.”

“Bitandukanye no kuba wagurisha igitoki cyawe amafaranga ibihumbi bitanu(5000frw) kikagera I Kigali gihagaze amafaranga ibihumbi 10. Dushaka ko muzajya mwoherezayo ibyongerewe agaciro, kuburyo bigera ahandi biri kugiciro cyo hejuru ariko natwe dufite amafaranga twasigaranye mu mifuka yacu Kandi adufasha kuva mubushomeri.”

Dr. Frank Habineza yagendaga aramutsa abaturage

Bamwe mu baturage bagaragaje ko bishimiye iki gitekerezo kuko ngo cyaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’umusaruro mwinshi w’ibitoki bagiraga ariko bakabura amasoko ahagije, nkuko Tumusifu Leonard abivuga.

Ati” Hano tugira ikibazo cy’umusaruro mwinshi w’ibitoki ariko ukadupfira ubusa, ushobora gusanga umuturage yejeje ibitoki byinshi ariko ntabone isoko ryo kuwugurishaho. Ariko ndumva ibi uyu mukandida wa Green Party atugejejeho, biramutse bibaye byaba byiza cyane kuko byaba bikemuye iki kibazo mu buryo burambye kandi tumufitiye icyizere kuko n’ibindi yatubwiye yagiye abishyira mu bikorwa.”

Green Party igaragaza ko ibi byose bizakorwa mu rwego rwo guca ubushomeri buri murubyiruko by’umwihariko rwihariye 25% by’abatagira akazi, kandi rikabona ko gahunda yo kubaka uruganda muri buri murenge bizaba igisubizo kirambye kuri iki kibazo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button