AmakuruAmatora

Gisagara: Ishyaka Green Party ryasezeranyije abaturage umuhanda wa Kaburimbo

Ishyaka Green Party ryijeje abatuye mu murenge wa Musha, mu karere ka Gisagara umuhanda w’umukara(Kaburimbo) mu gihe baramuka bagiriye iri shyaka icyizere bakaritora ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kumyanya y’abadepite.

Dr. Frank Habineza yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, ubwo yerekezaga mu karere ka Gisagara maze yakiranwa urugwiro n’abatuye aka karere, bamushimira ko hari ibyo yabagejejeho kandi agikomejeho ndetse ko bamufitiye icyizere ko hari n’ibindi byinshi azabakorera.

Dr. Frank yavuze ko” ubwo twiyamamazaga muri manda y’imyaka irindwi ishize, nageze I Nyaruguru muri Kibeho mbona umuhanda ukuntu udakoze kandi ukaba ari nyabagendwa, mbasezeranya ko umuhanda uzakorwa kandi warakozwe. Rero namwe nimutugirira icyizere mukadutora, mu kwezi Kwa cyenda(Nzeri) muzaba mufite kaburimbo.”

“Muri green Party, ururimi rwacu rurarema, kandi byarashobotse ahandi n’aha ngaha birashoboka nimutwizera.”

Dr. Frank n’abandi bari kumwe bakiranwe urugwiro n’abatuye akarere ka Gisagara

Dr. Frank akimara kuvuga ingingo yerekeye umuhanda urimo Kaburimbo, abaturage bakomanye amashyi ibyishimo byinshi ngo kuko bijya bibababaza kubona agace kabo nta muhanda w’umukara urahagera, nkuko babyivugira.

Ishimwe Patience ati” Frank tuzamutora pe, kuko uyu muhanda uratubangamira cyane cyane twebwe nk’urubyiruko. Ibaze kwambara inkweto yawe y’umweru ukajya kugera kuri Kaburimbo yabaye kacyi. Usibye ibyo kandi bizatuma aka gace gatera imbere kurushaho.”

Niragire Odette uri mubakunda gukoresha uyu muhanda cyane nawe yagize ati” uyu muhanda ndawukoresha cyane ariko urabangamye cyane kubera ivumbi riwurimo. Ariko nibawukora tuzoroherwa n’ubucuruzi bwacu butere imbere kurushaho n’imodoka zigenda muri Gisagara ziyongere.”

Bitewe n’ubwinshi bw’abantu kandi bose bashakaga kumva imigabo n’imigambi ya Green Party, byasabye bamwe kurira ibiti kugira ngo bihere ijisho abakandida depite n’umukandida Perezida bahagarariye iri shyaka.

Byasabye bamwe kurira ibiti kugira ngo babone Umukandida Perezida uhagarariye Green Party

Green Party ivuga ko usibye umuhanda wa Kaburimbo kandi ari byinshi bifuza kugeza ku batuye Gisagara, harimo kurwanya ubushomeri, kugabanya umusoro ukava kuri 18% ukagera nibura kuri 14%, kuzamura umushahara wa Muganga n’ibindi.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza by’iri shyaka, bizakomereza mu karere ka Ngororero kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, aho bazava berekeza mu karere ka Huye ku cyumweru.

Abaturage bagaragazaga imbamutima zabo batewe no kwakira ishyaka Green Party

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button