AmakuruAmatora

Green Party yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party rifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo kwibohora wizihizwa kunshuro ya 30.

Mu butumwa ryageneye abanyarwanda, ishyaka Green Party ryasabye abanyarwanda kwibohora ariko bakomeza guhuza ibiganza mu kubaka igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Ryagize riti” umunsi mwiza wo kwibohora bakundwa banyarwanda. Dutewe ishema n’ibyo igihugu cyacu cyagezeho muri iyi myaka 30 ishize kibohowe. Mureke dukomeze dufatane urunana dufanye urugendo rwo kwibohora rugikomeje ndetse tunaharanira impinduka nziza.”

Kuri uyu munsi wabaye uw’ikiruhuko haba kubakozi ba leta ndetse n”abanyarwanda muri rusange, ariko kandi uba n’uw’ikiruhuko ku bakandida bahagarariye Green Party kumwanya w’abadepite ndetse no kumwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora azaba tariki ya 15 Nyakanga bari mu gihugu na 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda batuye mu mahanga.

Ishyaka Green Party rifite intego yo gukomeza gusigasira ibyagezweho, ndetse no kubyubakiraho umusingi w’ubumwe bw’abanyarwanda n’iterambere rirambye.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’ishyaka Green Party bizasubukurwa ku wa Gatanu tariki ya 05 Nyaganga 2024, aho biteganyijwe ko Umukandida Perezida n’abakandida depite barihagarariye bazakomereza mu turere twa Gakenke na Rulindo.

Umunsi wo kwibohora wizihizwa tariki 04 Nyakanga buri mwaka. Kuri iyi nshuro ibirori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, byabereye muri stade Amahoro byitabirwa n’abayobozi batandukanye b’imbere mu gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button