AmakuruUbutabera

Habiyambere Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Bishop Gafaranga yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki 7 Gicurasi 2025 akurikiranywemo ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ahita ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata kugira ngo iperereza rikomeze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025.

Ati “Ni byo koko ku wa 7 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyarembye Zacharie, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button