AmakuruAmatora

Huye: Dr. Frank Habineza yagaragaje aka karere nk’isôoko y’ishingwa rya Green Party

Hon. Dr. Frank Habineza akaba n’umukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, yashimangiye ko igitekerezo cyo gushinga ishyaka yagikuye mu karere ka Huye, ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’igihugu.

Yabigarutse kuri iki cyumweru tariki 30 Kamena 2024, ubwo yari mu murenge wa Rango mu karere ka Huye mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kumyanya y’abadepite bahagarariye ishyaka Green Party.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi bikorwa yagize ati”nkuko babibabwiye, igitekerezo cyo gushinga ishyaka cyatangiye niga hano muri Kaminuza nibwo numvise iby’ishyaka bitangiye kunzamo, ibijyanye na Demokarasi no kurengera ibidukikije byose ni icyo gihe byanjemo. Nk’umuntu wari umunyamakuru mu kinyamakuru cyitwaga Umuseso kandi nkaba naringihagarariye mu majyepfo, ibitekerezo byari byinshi numva ko hari umusanzu natanga ku gihugu cyanjye.”

“Cyari igihe kigoye cyane kuko hari muri 2002 kandi amatora yo muri 2003 yari yegereje. Twegereye umuyobozi wa Kaminuza tumubwira ko twashinze ishyaka kuko twumvaga byoroshye. Twabibwiye umuyobozi twumva arikanze, ariko tumubwira ko twe dushaka guteza imbere Demokarasi no kurengera ibidukikije nawe ati buretse gato ndaza kukubwira. Haciye kabiri numva abantu b’i Kigali barampamagaye bati ibyo bintu ushaka gukora birakomeye Kandi uracyari Umwana, ntabwo urarangiza kwiga, nta mugore ufite ndetse nta n’amafaranga ufite.”

Umukandida Perezida wa Green Party yagendaga aramutsa abaturage

Dr. Habineza avuga ko icyo gihe bagiriwe inama yo kuba babihagaritse barabyubaha, ndetse buri umwe mubo bari bahuue ibitekerezo ajya mu bye nyuma yo gusoza amasomo.

Avuga ko ibitekerezo byabo biatangiriye aho kuko mu mwaka wa 2007 bamwe muri bo bongeye guhura bagahuza ibitekerezo, ari nabyo byabagejeje kugushinga ishyaka Green Party.

Ati” twarahuye mbabwira ko cya gitekerezo kitapfuye, ndetse no muri abo banyeshuri harimo Hon. Senateri Alexis Mugisha, buriya nawe ari mubo twatangiranye iri shyaka. Twaraje turavugurura, kugeza ubwo muri 2009 twavuze duti twashinze ishyaka kandi muraribona ryarakuze, rigera mu nteko ishingamategeko none ubu intego ni ukuyobora igihugu.”

Dr. Frank Habineza yijeje abatuye Huye kubagarurira amashami yose ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda

Uyu mukandida Perezida uhagarariye Green Party kandi yijeje abatuye akarere ka Huye ko nibagirira icyizere iri shyaka, amashami yose ya Kaminuza yari yaratatanyirijwe mu bice bitandukanye by’igihugu, azagarurwa I Huye ngo maze Butare ikaba nziza nkuko yahoze biturutse kuri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza by’ishyaka Green Party bikomereza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ku wa mbere tariki 01 Nyakanga 2024.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button