Amakuru

I Nyarugenge I modoka Irahiye uwaruyitwaye ayabangira ingata

Imodoka yo mu bwoko bwa mini-bus yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari irimo igenda igeze mu mugi ahazwi nko kwa Rubangura ihita ishya.

Iyi nkongi yabereye mu karere ka Nyarugenge mu mugi rwagati ubwo imodoka yaririmo igenda igafatwa n’inkongi maze uwaruyitwaye agakizwa n’amaguru, abari baraho bakayoberwa ibibaye.

Abaturage bari aho impanuka yabereye babwiye itangazamakuru ko nabo batazi uko byagenze bagiye kubona babona imodoka iri gucumba umwotsi babona uwari uyitwaye nawe avuyemo yiruka, nabo bagahita biruka ngo badafatwa n’iyo nkongi.

Ibi byabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri Uyu wa kabiri, ubwo iyi modoka yageraga ahitwa kwa rubangura.

Ni Imodoka yanditseho ikigo cy’ubucuruzi cya Gasuku service company ltd, abari Aho bavuze ko yaririmo ibinyobwa byo gucuruza.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button