AmakuruAmatora

Igihe cyo kwireba no kwiyimura kuri liste y’itora kiri kugana kumusozo

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yamenyesheje abanyarwanda ko igihe cyo kwireba no kwiyimura kuri liste y’itora, bizarangirana n’itariki ya 29 Kamena 2024.

Ibinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter yayo(x), minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko”kwiyimura no kwireba kuri liste y’itora bizarangira ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024 saa sita z’amanywa.”

MINALOC igaragaza ko abantu bagifite amahirwe yo kwiyimura aho bazatorera, bagahitamo aho bashaka gutorera bitewe n’ibice azaba aharereyemo.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko ubu buryo bwo kwiyimura no kwireba kuri liste y’itora ukanze *169# ku munyarwanda uri mu Rwanda, ndetse no gusura urubuga rwa NEC ku banyarwanda batuye mu mahanga, byorohereje abaturage kuko buri wese azatorera aho yihitiyemo.

NEC ivuga ko hari abafite impungenge z’abana bari ku ishuri kandi bakaba bashaka gutorera hafi y’iwabo, ko nabyo bishoboka ababyeyi babo cyangwa abandi babarera, basabwa kujya ku kagali bakahasanga umukangurambaga wa komisiyo y’igihugu y’amatora akabafasha bitarenze igihe cyagenwe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button