
Ikipe ya APR FC yatsinze ibitego 2-0 iya Power Dynamos mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki cyumweru tariki 17 Kanama 2025.
Muri uyu mukino ubimburira iyo APR FC izakina n’amakipe atandukanye, yitegura Umunsi w’Inkera y’Abahizi, watangiye ubona ko amakipe yombi ari kwiganaho akagerageza gusatira gake cyane ndetse bituma igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.
Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 49, Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Djibril Aouttara Sheick ku mupira yari aherejwe na Ruboneka Jean Bosco, awutera neza uboneza mu izamu rya Power Dyanomos ariho igitego cya mbere cyaturutse.
Ntibyatinze kuko ku munota wa 4 wakurikiyeho, bageze ku wa 53, ba myugariro ba Power Dynamos batumvikanye maze Djibril Aouttara Sheick yongera kubabonamo igitego cya kabiri cyatumye Ikipe ya APR FC ihamya ibirindiro.
Umukino wakomeje kuba mwiza kuko bitaciye intege Ikipe ya Power Dynamos kuko nayo yanyuzagamo ikataka ariko iminota yose irangira nta gihindutse ku mukino, bihesha APR FC intsinzi y’ibitego 2-0.
Biteganyijwe ko Ikipe ya APR FC izakurikizaho AS Kigali ku wa Kabiri 19 Kanama 2025 kuri Kigali Pelé Stadium ndetse amakipe ya AS Kigali, POLICE FC na Azam FC azakomeza gukina imikino itegura Inkera y’Abahizi.