Imikino

Ikipe ya Rayon sports yongeye kwigaranzurwa na APR FC

Ubwo hakinwaga umunsi wa 14 wa shampiyona y’URwanda byumvikane ko habura umunsi Umwe wa 15 gusa igice cyambere cy’iyi shampiyona, kikajya ku musozo, ikipe ya Rayon sports yongeye kwigaranzurwa na APR FC.

Hakinwe imikino myinshi itandukanye ariko uwari utegerejwe na benshi ni uwo Apr fc imaze gutsinda mo Rayon Sport ifitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku munota wa 71 .

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, hari havuzwe byinshi harimo kuba umutoza wa Rayon Sport HARINGINGO Françis Christian ashobora kwirukanwa igihe cyose Yaba atakaje uyu mukino.

Abatoza barimo Guy Bukasa umunya Republic iharanira Democracy ya Congo na Patiao umanya Mexico bose birukanwe muri Rayon Sport bitewe no gutsindwa Derby.

Ese cyaba aricyo gihe cyo Kwirukanwa Kwa HARINJYINGO Christian muri Rayon Sport.

Mu minsi iri imbere muri iyi Kipe hitezwemo amazina akomeye y’abakinnyi n’ubundi bayinyuzemo harimo, Youssef Rhab na Eritier Nzinga Ruvumbu ndetse Nandi mazina ataratangazwa.

Niba ari ubushobozi bucye bw’abakinnyi ba Rayon Sport, n’ubu birakibazwa kuko itakaje uyu mukino nyuma yo gutsindwa na Etincelle Fc ibitego bitatu Kuri bibiri ku munsi wa 13 wa shampiyona y’URwanda.

Gutakaza uyu mukino Kuri Rayon Sport bitumye itakaza umwanya wa Mbere Aho uhise ufatwa na As Kigali n’amanota 30, Rayon iba iya kabiri n’amanota 28 aho irusha Apr Fc na Kiyovu Sc inota rimwe kuko zo zifite 27 gusa.

Indi mukino yabaye:

-Espoir Fc 0:2 Etincelle Fc
-Rutsiro Fc 0:1 Gasogi United
-Ramagana city 1:2 Kiyovu Sc
-MVS 1:0 Police Fc
-Musanze Fc 0:0 Bugesera

Umunsi wa 15 uzakinwa mu mpera z’icyumweru tuzatangura ku wambere ari nawo usoza igice cyambere cya shampiyona.

APR yongeye kwigaranzura Rayon Sport

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button