Udushya

Impanga zongeye guhura nyuma y’imyaka 35 zivutse

Mu gihugu cya Australia, Abana babiri batandukanyijwe ari impinja bongeye guhura nyuma y’imyaka 35 ndetse baranabaye ababyeyi.

Nkuko tubikesha inkuru y’ikinyamakuru ORF cyo muri iki gihugu, kivuga ko mu gutandukanya izi mpanga hari habayemo kwibeshya, kuko hari undi muryango wari wabyaye Umwana umwe, birangira uwo bamwitiranyije n’umwe muri izo mpanga.

Uko iminsi yagiye ikura, aba bana bakomeje kuba mu miryango itandukanye gusa mu mwaka wa 2012, umwe muri bo W’umusore agiye kwa muganga gutanga amaraso, basanga adahuje n’abo yita ababyeyi be.

Ibyo byatumye agira amatsiko atangira kujya ababwira ko batamubyara, ndetse nabo bemera ko koko batamubyara.

Jessica yakuriye hafi aho arerwa na Hebert na Monika Derler, nk’uko ikiganiro Thema cya ORF kibivuga. Na we yasanze ubwoko bw’amaraso ye butandukanye n’ubw’ay’ababyeyi be ubwo yari atwite, maze umuganga amumenyesha inkuru yumvise y’abana babusanyijwe bakivuka.

Nyuma Jessica yaje kwandikira Doris kuri Facebook, batangira kuba inshuti ndetse bagera naho bapanga guhura biraba.

Doris ati: “Twahise dukundana ako kanya. Byari ibyiyumvo byiza utabasha gusobanura.”

Uku guhura kw’Abana kwatumye n’imiryango imenyana, biyemeza kubarera nk’abana babo mumategeko kugira ngo bazagire uburenganzira ku izungura.

Ibitaro byagize uruhare mu itandukanywa ry’izo mpanga byahise bisaba imbabazi ndetse byemera gutanga indishyi kuri iyo miryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button