Amakuru

Impungenge ni zose Ku bafana ba Rayon Sports nyuma yo kumva inkuru ibabaje kuri bo

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakunda kwita gikundiro, bafite impungenge nyuma yo kumenya ko amatike yo kwinjira Ku mukino uzabahuza na Nyamukandagira yashize,Kandi bari bizeye ko Bose bazaba bahari, bafite impungenge ko aba fana ba APR FC bakunda kwita Gitinyiro bazabarusha ubwinshi.

Ku munsi w’ejo nibwo FERWAFA yatangaje ko amatike yo kwinjira kuri Derby ndetse ikaba na finale y’igikombe cy’amahoro, yashize yose bityo ko abandi bagomba kuwurebera kuri Televiziyo abandi bakawumva kuri radiyo.

Ibi byateye agahinda bamwe mu bafana b’aya makipe yombi cyane cyane aba Gikundiro( Rayon Sports) dore ko aribo basanzwe ari benshi ugereranyije n’abafana ba APR FC( Nyamukandagira).

Iyi nkuru Kandi isanze Indi yavugaga ko abakinnyi ba Rayon sport badahagaze neza bitewe n’ibirarane baberewemo nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabihakanye, buvuga ko ari ibihuha, ibi byose iyo byikusanyirije mu mitima y’aba Rayons( abafana bayo) bibatera impungenge ko Gitinyiro ishobora kubatsinda.

Uyu mukino uzaba kuwa6 tariki ya 3 kamena 2023 kuri sitade mpuzamahanga ya huye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button