AmakuruMumahanga

Imyuzure yibasiye Beijing yahitanye abarenga 30 himurwa abarenga ibihumbi 100

Umurwa Mukuru w’Ubushinwa, Beijing wibasiwe n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira uwa 29 Nyakanga 2025 imaze guhitana abantu barenga 30 n’aho abarenga ibihumbi 100 bahabwa ubufasha mu kwimurwa.

Inzego z’ubuzima n’iz’ubutabazi muri icyo Gihugu, zivuga ko n’ubwo ubutabazi bukomeje, hagikekwa ko umubare w’abahitanywe n’iyo myuzure ushobora kwiyongera kubera ko bigoye kumara amazi n’isayo mu bice byibasiwe.

Urwego rushinzwe ubutabazi muri Beijing ku munsi w’ejo rwasobanuye ko mu karere ka Miyun hapfuye abantu 28, muri Yanqing hapfa babiri, mu tundi turindwi hangirika byinshi.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yasabye abatabazi gukorana umurava mu rwego rwo kugabanya umubare w’abicwa cyangwa se bakomeretswa n’iyi myuzure ndetse hafatwa ingamba zo guhagarika amashuri, imirimo y’ubwubatsi, ubukerarugendo ndetse n’ibindi bikorwa byashyira abantu mu kaga.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’ibi biza, Leta y’u Bushinwa yateguye ingengo y’imari ya miliyoni 49 z’Amadolari zo gufasha abaturage bibasiwe muri rusange, miliyoni 27 zikaba zagenewe abo muri Beijing by’umwihariko.

Nk’uko biteganywa n’iteganyagihe muri icyo Gihugu, biteganyijwe ko imvura izakomeza kugwa muri aya mezi ariho leta yahereye ifata ingamba zo gukomeza guhangana n’ibyago bishobora kwibasira abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button