Amakuru

Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana

Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane( Transparency International Rwanda) yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025.

Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe n’abantu ba hafi bo mu muryango we ndetse n’umuryango wa Transparency International Rwanda.

Ibinyujije ku rubuga rwa X, Transparency International Rwanda yagize iti”tubabajwe no kubamenyesha Kicukiro Umuyobozi wa Transparency International Rwanda ariwe Ingabire Marie Immaculée, yitabye Imana uburwayi yari amaranye igihe. Twihanganishije Umuryango we n’inshuti muri ibi bihe by’akababaro.”

https://x.com/ti_rwanda/status/1976184782590542025?s=48

Madam Ingabire Marie Immaculée ni umwe mu bantu 20 bashinze Umuryango urwanya ruswa n’akarengane wa Transparency International Rwanda. Ni umwe mu bantu bashinze Umuryango wa HAGURUKA.

We ubwe yakundaga kwivugira ko yanga ruswa n’akarengane. Ni umwe mu bantu bagiye baharanira inyungu z’abagore aho yifuzaga ko yatera  imbere kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button