Ku nshuro ya Gatanu umuryango ITETERE Family ugiye kongera guha ibikoresho by’ishuri n’ubwisungane mu kwivuza, abana baturuka mu miryango itishoboye.
Ni igikorwa uyu muryango usanzwe ukora kuva washingwa mu mwaka wa 2018, aho buri mwaka w’amashuri abawugize bakusanyiriza hamwe ubushobozi ndetse bakiyambaza inshuti n’abavandimwe, bakagenera i ibikoresho by’ishuri abana 11 baturuka mu miryango itishoboye mu karere ka Muhanga.
Ni muri urwo rwego ITETERE FAMILY yongeye guhuriza hamwe amaboko kunshuro ya Gatanu, batangiza igikorwa cyo gukusanya inkunga n’ibikoresho bikenewe kugira ngo igikorwa kizagende neza.
Yvette Niyonizeye ni umuyobozi w’uyu muryango avuga ko kuri iyi nshuro bashaka gukora ibishoboka byose kugira ngo abana bafashwa n’uyu muryango bazagende ku ishuri bafite ibisabwa byose kugira ngo bige batuje.
Ati” dufasha abana 11 bahoraho mu karere ka Muhanga, ariko turashaka ko umubare wiyongera gusa bizaturuka kubushobozi tuzagenda tubona. Kuri iyi nshuro rero turifuza gufasha aba bana kugira ngo bazajye ku ishuri bikwije, umwana narwaza azavuzwe, ubwo tuzamutangira n’ubwisungane mu kwivuza, yambarw inkweto nziza ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa harimo n’amafaranga y’ishuri.”
Yvette avuga kuri ubu batangiye igikorwa cyo gukusanya inkunga, Kandi ko bifuza ko buri munyarwanda yabigiramo uruhare kugira ngo aba bana bazajye ku ishuri ntawe usigaye inyuma
Ati” twifuza ko iki cyaba igikorwa cy’abanyarwanda bose. Igiceri cyawe cy’ijana gishobora guhindura imibereho y’umwana utagiraga ikaramo, akayibona akajya ku ishuri. Nkuko Umukuru w’igihugu ahora abidushishikariza, umwana wese ni nk’undi, mureke dufatanye twubake urwanda rw’ejo hazaza twifuza.”
Uyu muyobozi avuga ko igikorwa nyirizina cyo gutanga ibikoresho kuri aba bana, kizaba ku wa 15 Nzeri 2024, kikazabera mu karere ka muhanga. Yabineyeho umwanya wo kwibutsa abantu ko igikorwa kitareba gusa abagize uyu muryango, ahubwo ko n’abandi banyuza ubufasha bwabo kuri Code 487241, ibaruye mu mazina ya Zachee.
Agaragaza Kandi ko umuryango ufite intego yo kongera umubare w’abagenerwa bikorwa, ukava kuri 11 ukiyongera, kandi ko biyemeje kubafasha kuva bagitangira mu mashuri y’incuke kugeza nibura basoje ayisumbuye.
Umuryango ITETERE FAMILY washinzwe mu mwaka wa 2018, utangizwa n’abantu bane, ariko ugenda waguka kuku kugeza ubu ufite abanyamuryango 50, Kandi ukaba wifuza gukomeza kwaguka.
Ibikoresho umuryango ITETERE FAMILY utanga bigizwe: n’amakaye, imyambaro y’ishuri, amakaramu, inkweto, ibikapu, amavuta, amasabune ndetse n’ubwisungane mu kwivuza.