AmakuruAmatora

Kamonyi: Abaturage bashimye bikomeye ishyaka Green Party ryabijeje ubutabera

Ubwo Umukandinda Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party ndetse n’abiyamamaza kumyanya y’abadepite bageraga mu kagali ka Runda, umurenge wa Ruyenzi, akarere ka Kamonyi bishimiwe cyane n’abaturage by’umwihariko abarimu, bashima iri shyaka ko ryumvise ubusabe bwabo none kuri ubu bakaba bafite imibereho myiza.

Green Party yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abatuye muri Kamonyi ko iri shyaka ritajya ribeshya, kuko ibyo ryemeye ribishyira mu bikorwa, kandi ko nibongera kurigirira icyizere rikabona imyanya mu nteko ishingamategeko ndetse rigatsinda no kumwanya wa Perezida wa repubulika rizakora ibirenze ibyo ryakoze mu myaka irindwi ishize birimo, gukuraho iminsi 30 y’agateganyo yajyaga ihabwa umuntu wafunzwe acyekwaho icyaha ariko kitaramuhama , iyo minsi ikaba yanamuviragamo imyaka irenze ibiri afunze atarakatirwa n’inkiko.

Green Party ivuga ko iki kibazo kibangamiye benshi mu banyarwanda ariko ko mubyo bifuza gukemura kiri mu byibanze, kugira ngo umuntu uzajya agirwa umwere azajye ahabwa indishyi y’igihe amaze mu igororero, nkuko bisobanurwa na Perezida wa Green Party akaba n’umukandida kumwanya wa Perezida wa Repubulika Dr. Frank Habineza.

Ati”tuzakuraho igifungo cy’iyo minsi 30 y’agateganyo, bajye bafunga umuntu ari uko babonye ibimenyetso bifatika bimushinja, aho kugira ngo bamujyane agiye gufungwa iyo minsi y’agateganyo akaba yanamaramo imyaka ibiri cyangwa irenga kandi agafungurwa ari umwere. Hagomba kujyaho ikigega kirengera uwo muntu kuko baba bamuteje igihombo.”

“Ntabwo twifuza ko abantu bazajya bakomeza gufungwa kuri buri kosa rikozwe, urugero niba yibye igitoki kigura ibihumbi bitanu(5000frw) acibwe amande y’ibihumbi icumi (10,000frw) aho kugira ngo afungwe kandi ubucucike ari bwinshi mu magororero, ndetse tukanifuza ko uburyo abari mu igororero bagaburirwa byahinduka, imirire yabo ikaba myiza kurushaho.”

Green Party ryijeje ubutabera abaturage

“Ibyo byose ntabwo bizakunda nimutatugirira icyizere, ariko nimukiduha byose tuzabishyira mu bikorwa, ubwo ni ukuvuga nimutora abakandida depite na kandida Perezida wa Green Party.”

Bamwe mu baturage baje kumva imigabo n’imigambi y’iri shyaka bavuga ko banyuzwe bikomeye ariko by’umwihariko bakaba bishimiye ko mu butabera hari ikigiye gukorwa, uwagizwe umwere akajya ahabwa indishyi.

Uwimana Angelique ati” iki kibazo cy’iminsi 30 y’agateganyo batanga kumuntu ukurikiranweho icyaha yari ibangamye kuburyo hari n’igihe yamaraga imyaka itatu cyangwa ikarenga atarataha ngo bakiri gukora iperereza, ariko nibikemuka tuzishima cyane Kandi tumufitiye icyizere gikomeye.”

Uzabakiriho Donatien nawe ati” si ibikabyo ahubwo njyewe nabonye Frank nkuko izina rye ribivuga ari umunyakuri ntabwo abeshya. Tuzamutora kugira ngo ibibazo biri mu butabera, mu buvuzi, ndetse n’abandi byose bikemuke. Njyewe ijwi ryanjye nzarimuha kandi n’abadepite biri shyaka tuzabatora.”

Abaturage bishimiye bikomeye Ishyaka Green Party rivuga ko rizabaha ubutabera

Irishyaka ryashyizeho ibigenga bigendanye n’ubukungu birimo, ikigenga cyo gutera inkunga itangazamakuru, Ubutabera, giteza imbere ubuhinzi n’ubworoziz gifasha abanyeshuri basoje amashuri guhanga imirimo, giteza imbere ubukerarugendo, n’ibindi.

Bavuga ko hari ibibazo by’ingutu babonye Kandi bigomba gukemurwa biri mu bukungu, mu burezi, mu butabera, mu itangazamakuru n’ibindi.

Biteganyijwe ko umunsi wa gatatu wo kwiyamamaza bazawukomereza mukarere ka Ngoma na Kayonza, aho bazava berekeza mukarere ka Kirehe gukomerezayo umunsi wa Kane wo kwiyamamaza.

    Banyuzagamo bagacinya n’akadiho

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button