Amakuru

Kicukiro: Abafundi bakoreye Urugomo Imodoka itwara Abanyeshuri

Abafundi biraye ku modoka yari icyuye abanyeshuri bayimenagura ibirahure irangirika kuburyo bukomeye ndetse hakomerekeramo abana batatu.

Ibi ni ibyabaye ahagana saa 17:00 z’umugoroba, mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga, ubwo umushoferi yari avuye gucyura Abana biga kuri Mary 1000s International School, maze agonga ijerekani y’Abafundi bubakaga.

Abo bafundi n’umujinya mwinshi bahise bataka iyo modoka batangira kuyimena ibirahure batitaye ko hicayemo abana b’abanyeshuri, kugeza ubwo hari batatu bakomerekeye muri uru rugomo.

Bamwe mu babonye ibyabaye batangarije ikinyamakuru URUMURI ko ibyo bikorwa byakoranywe ubunyamaswa, bityo ko hakwiye gufatwa ingamba.

Ishimwe Blaise ati”urebye nta kosa rikomeye shoferi yari akoze, ahubwo Wagira ngo hari ikindi bishakiraga pee. Ngaho reba nk’abana bakomeretse ubwo se barabavuza? Ni ubunyamaswa ntabwo bikwiye.”

Mukamana Adeline nawe ati” usibye ko abantu bakora batatekereje, ubwo se bazabona amafaranga yo kwishyura iyi modoka? Nukuri inzego z’umutekano zikore akazi kazo kuko Ubu ni ubugome ndengakamere pe!”

Umuyobozi w’akagali ka Nunga kabereyemo uru rugomo, Madamu Vestine Umutoni, yemeza amakuru y’iyi mpanuka akaboneraho no gusaba abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo.

Ati”amakuru y’iyi mpanuka niyo twayamenye ndetse n’abakoze urwo rugomo bamenyekanye harimo nabafashwe. Mu bana bakomeretse harimo abavandimwe bakomeretse ku mutwe ariko nabo bafashijwe, ntakibazo kandi n’ababyeyi bahumurijwe.”

Akomeza agira ati”inzengo z’ibanze zahageze, Polisi n’izindi zengo.Turahumuriza abaturage bacu ndetse n’abagizweho ingaruka n’urwo rugomo, kandi icyo tubizeza cyambere ni umutekano.”

Gitifu Umutoni kandi avuga ko “Abaturage tukabakangurira kwirinda urugoma n’ibindi byose bifitanye isano n’icyatuma ubuzima bw’abaturage.”

Kugeza ubu amakuru avuga ko hari bamwe mu bakoze ibi bikorwa bahise batabwa muri yombi, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe hagishakishwa n’abandi babigizemo uruhare.

Abafundi bamenaguye ibirahure by’imodoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button