AmakuruAmatora

Kirehe: Green Party Yasezeranyije abaturage amazi meza

Dr. Frank Habineza yasezeranyije abatuye akarere ka Kirehe kubaha amazi, mugihe bamugirira icyizere ndetse bakakigirira n’abakandida depite bagatsinda amatora.

Uyu mukandida Perezida uhagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, yabigarutseho kumunsi wa Kane wo kwiyamamaza, mu gikorwa cyabereye mu karere ka Kirehe muri Santire(Centre) ya Nyakarambi kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024.

Yagize ati” ikibazo twifuza gukemura muri aka gace nimutugirira icyizere, dushaka kubaha amazi meza, kuko turabizi ko hari amahombo ariko atarimo amazi, ndetse naho izo mpombo zitari zikahashyirwa kandi zirimo amazi.”

“Ubundi ishyaka ryacu riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, mu bijyanye n’ibidukikije turifuza ko habaho uburenganzira. Hari igihugu kimwe cyashyizeho itegeko ko buri muturage afite uburenganzira ku mazi, icyo ni Afurika Y’Epfo, ibi ndetse n’ibindi nagiye nkoramo bijyanye n’amazi byampaye igitekerezo ko buri munyarwanda agomba kugira uburenganzira ku mazi meza cyane ku banyakirehe, bikaba inshingano ko mwese mubona amazi meza yo kunywa, nibura buri mu nyarwanda akabasha kubona amajerekani atanu kumunsi ubwo ni litiro 100.”

Ayo leta ikavuga ngo turayatanze ntakwishyura, washaka arenzeho ukayishyura kandi leta ibishyizemo imbaraga byakunda.”

Green Party ivuga ko nibayitora izabaha amazi meza

Iki kibazo cy’amazi asukuye kiracyari ingutu mu karere ka Kirehe ngo kuko usanga ahenshi hari amahombo ariko atagira amazi, ugasanga rimwe narimwe hari abakivoma ibishanga nkuko Namuhoranye Marigarithe abisobanura.

Ati”Hano ikirehe turacyafite ikibazo cy’amazi, ariko nkuko babitubwiye turamutse tugize amahirwe kumunsi tugahabwa amajerekani atanu byadufasha tukareka kunywa amazi y’ibirohwa cyane ko atera indwara.”

Mugabo Jerome nawe ni umwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza kw’ishyaka Green Party yavuze ko” Habineza mufitiye icyizere ko ibyo yemeye azabikora. Amazi meza ni ikibazo inaha iwacu, ariko ubwo yabidusezeranyije azabikora ndamwiseye, wenda abana bacu bakareka kurwara inzoka batewe n’amazi mabi.”

Bamwe baparitse amagare ariho amajerekani atarimo amazi, baza kumva imigabo n’imigambi ya Green Party

Mu bindi byagagaragajwe n’aba baturage harimo kuba bifuza imihanda ya Kaburimbo kugira ngo byoroshye ingendo bakora umunsi kumunsi ndetse ngo binaborohereze mubuhahiranire n’utundi turere baturanye.

Ishyaka Green Party rifite intego zo gushyira mu bikorwa no gusubiza ibyifuzo by’abatimurage kuko abariyobora bavuga ko ari ishyaka ritabeshya kandi risezeranya rigasohoza.

Biteganyijwe ko kumunsi wa Gatanu wo kwiyamamaza, bizakomereza mu karere ka Gatsibo na Nyagatare ku wa 26 Kamena 2024.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button