
Lionel Sentore agiye gutaramira Abanyarwanda
Umuhanzi Lionel Sentore uririmba akanabyina indirimbo z’injyana gakondo agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo kizaba ku cyumweru taliki 27Nyakanga 2025
Ni igitaramo kizabera ahazwi nka Camp kigali (Kigali Conference and Exhibition Village) kikaba ari igitaramo kizahurirwamo n’ abahanzi bakunzwe barimo uwa giteguye Lionel Sentore, uzafatanya n’abahanzi barimo Jules Sentore, Ruti Joël ndetse n’Itorero Ishyaka ry’Intore.
Mukiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuwa gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, yavuze ko ari igitaramo giteguwe neza, kandi yiteguye gushimisha abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye harimo n’ iyitiriwe Album ye yitwa ” Uwangabiye”.
Lionel yavuze ko yiteguye kunezeza abazitabira igitamo.
Ati” Nditeguye kubataramira mu kanezerwa kandi nshingiye no kuyatumye mu menyako Lionel ari gutegura igitaramo, gusa hari n’ izindi ndirimbo nshyashya nziza zihari abanyarwanda bakagombye kumenya”

Lionel Igihugu gushyigikira abahanzi nyarwanda bakanabafasha kugera ku ruhando mpuzamahanga.
Ati” Isoko ryacu nk’ abahanzi ubungubu ahanini abahanzi tubona n’ isoko riva muma event atandukanye mato mato, ibyo nti bihagije, hakenewe kwaguka umuhanzi bakamwumva nk’ umuhanzi w’ Igihu, ariko unahagarariye Igihugu hanze yacyo. Kuko iyo ugiye kubona ukabona nk’ umuhanzi uturutse hanze bakazumva agize ibyo ayora avanye hano mu Rwanda, ujya gutera uburezi arabwibanza, kandi burya, nujya kugira ibyo arata ahera kubye, murate abahanzi, mu nabashyigikire kugirango babashe kujya mu ruhando rw’ amahanga”.
Amatike ateganijwe mu kwinjira muri iki gitaramo hariml ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, hakaba aha Premium hazishurwa ibihumbi 20 Frw, naho mu myanya y’icyubahiro VIP umuntu umwe n’ibihumbi 35 Frw, na ho ku meza ya VIP Table ni ukwishyura ibihumbi 200 Frw. Harimo na ’Corporate Table’ igura ibihumbi 500 Frw.
Mukanyandwi Marie Louise
