
“Ntabwo twagize ikiriyo nk’uko ahandi bigenda, ahubwo twaramwizihizaga. Twamwizihije gikotanyi, kandi yasabye ko tutazatanga CV ye kuko nta kazi akeneye.”
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu buhamya bwatangiwe mu gitambo cya Misa cyo gusezeraho bwa nyuma Ingabire Marie Immaculée wahoze ari Umuyobozi mukuru w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane(Transparency International Rwanda).
Mubiligi Jean Pierre wavuze ahagarariye umuryango wa Ingabire Marie Immaculée yavuze ko” mwa bantu muzajye mwubaha ibyo abanyu batabarutse bifuje. Ingabire yaravuze ati Indabo abantu inshuti n’abavandimwe bari kunzanira bamperekeje ndashaka ko zizajya mu gikorwa kizahoraho kizaramba. Tuzashinga umuryango Foundation Marie Immaculée uzajya ufasha impfubyi, abapfakazi, abafitte ubumuga n’abandi b’imbabare kuko nibo bantu yakundaga.”
“Ingabire ikindi kintu yifuje, yaravuze ati njyewe ntimuzatange CV yanjye kuko nta hantu nsaba akazi kuko nta kazi nkeneye. Murabizi ko iyo umuntu aje hano avuga ubuzima bw’umuntu, amashuri yize n’ibindi, ariko we yifuje ko tutabivuga.”

Ingabire Immaculée yari afite urukundo rwagutse.
“Twese twari mu mutima wa Ingabire, yagiraga urukundo rwagutse iyo yagukundaga akaguha urukundo rw’umwihariko wabaga ugowe ariko kandi wabaga uri umunyamahirwe.”
Iradukunda Yves uhagarariye Komiseri muri komisiyo ya RPF Inkotanyi yavuze ko “ Marie Immaculée yatubereye intangarugero. Njye nagize amahirwe yo gukorana nawe, Umurimo yakoze cyane wubatse itanganzamakuru.ubunyangamugayo, guharanira kurwanya akarengane mu buryo ubwo aribwo bwose.” Kuruhande rwa FPR inkotanyi tubabajwe cyane n’urupfu rwa Marie Immaculée, umuryango mukomere kandi turakomeza kumusabira kugira ngo arubukire aheza nkuko yabivuze ko ijuru yizeye kuzaritahamo.”

Ni igitambo cya Misa cyitabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo, Umuvunyi mukuru Nirere Madaleine, Valentine Uwamariya, Bamporiki Edouard, umuhanzi Yohani Mariya Vianney, Minisitiri Jean Damascene Bizimana, Minisitiri w’Abakozi n’umurimo Nkulikiyinka Christine, Francis Kaboneka n’abandi, Abanyamakuru, inshuti n’abavandimwe.

Maman Immaculée atabarutse ku myaka 63 asize abana batandatu barimo abe bwite n’abandi yareraga.
Ingabire yakoze muri Transparency International Rwanda, akora muri ORINFOR igihe kirekire,akora mubitangazamakuru byandika bitandukanye, yakoze muri Profemmes Twese Hamwe, IBUKA, akaba umunyamuryango wa Reseau Des Femmes n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta.