AmakuruImikinoUbukungu

Masita yambika amakipe arimo n’Amavubi yatabarije umwuga wabo wugarijwe n’abamamyi

Ubuyobozi bw’Uruganda rwa Masita rwo mu Buholandi Ishami rya Afurika, rwambika amwe mu makipe akomeye mu Rwanda harimo n’Amavubi, bwatabarije umwuga wabo wugarijwe n’abamamyi bakora imyenda itujuje ubuziranenge bakayicuruza kuri make bayitirira Masita.

Uruganda rwa Masita, ni urwo mu Buholandi rukora imyambaro itandukanye irimo imyenda, inkweto, ibikapu n’ibindi rukamenyekana cyane mu gukora imyambaro y’amakipe ifite umwugariko wo kutabika amazi mu gihe abakinnyi banyagiwe no kugira imyambaro ishobora gukweduka ikarenza metero ebyiri kandi wawurekaru ukagaruka bitagaragara ko wakwedutse.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyareberaga hamwe uburyo siporo yatezwa imbere ikavamo ubushabitsi, (Business), Ntwari Eric, Umuyobozi wa Masita Ishami rya Afurika, yagarutse ku rugendo rwe muri Siporo yatangiye mu myaka 12 ishize ari umuganga mu makipe atandukanye n’uburyo byamukinguriye amarembo akaba asigaye akorana n’Uruganda rwambika amakipe.

Ati “Nisunze politiki nziza ya Siporo iri mu Gihugu cyacu nahisemo kubibyaza umusaruro nkora business yo kwambika amakipe kuva ku makuru kugeza ku makipe y’ibigo by’amashuri cyangwa inganda bose tubakorere imyambaro ya Siporo myiza cyane ikomeye kandi idacuya ku buryo umwenda usaza usa nk’uko wawuguze.”

Yakomeje agira ati”Benshi bari bamenyereye banzi nka Doctor , kubera ko navuraga mu ikipe ya Musanze FC ariko si aho gusa kubera ko nagiye no gutanga umusanzu wanjye mu bihugu bitandukanye ubwo hari hadutse icyorezo cya Ebola, mbivuyemo rero nibwo nabaye (Brand Ambassador w’Uruganda rwa Masita.”

Ntwari Eric, akomeza avuga ko uyu mwuga hari bamwe usanga barinjirira, (Abamamyi), bagakora imyambaro yo ku rwego ruciriritse bakopeye iyabo bakayishyira ku isoko bayigurisha make bikangiza isura y’uruganda, asaba ubufatanye n’inzego zose mu kurwanya iyo ngeso mbi ikigaragara mu bacuruzi.

Ati “Nk’abanyamakuru ndabizi ko ijwi ryanyu rigera kure rikavuganira rubanda, birababaje kuba abantu barabonye dukora umwimerere wabyo bakaba barimo kubyigana bakabigurisha ku mafaranga make ndetse bagatanga imyambaro mibi.”

“Mureke dufatanye turwanye iyo ngeso kuko iyo bikomeje gutyo bica intege abashoramari kubona dushora imari ngo tubazanire ibyiza ariko abamamyi akaba aribo bacuruza. Ibi kandi tuributsa ababikora ko bihanwa n’amategeko arengera umutungo muhangano muby’ubwenge.”

Uyu mushoramari avuga ko hari bamwe mu bamamyi bagenda bafatwa n’ubwo urugendo rukiri rurerure kugira ngo bicike agasaba abifuza gucuruza imyenda yabo kujya babagana bakabaha ibyiza.

Ati “Nk’ubu dufite umwambaro twakoreye Ikipe y’Igihugu Amavubi ikinana iyo iri hanze n’indi myambaro tuzasohora mu cyumweru gitaha ariko twatunguwe no kubona hari abayishyize ku isoko mibi cyane bakopeye iyo twakoze. Abifuza gucuruza iyo myambaro batugana tukabaha ibyiza aho dukora ibitemewe.”

Masita yambika amakipe arimo Musanze FC, Etencelles FC , Mukura VS , Kiyovu Sport, Amagaju FC, Amavubi n’andi ndetse bateganya no kwambika abafana n’amakipe atandukanye n’ibigo bitandukanye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button