EnglishMumahangaPolitike

Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria yitabye Imana

Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nigeria inshuro ebyiri wari ufite imyaka 82 y’amavuko, yitabye Imana kuri iki cyumweru tariki 13 Nyakanga 2025 aguye mu Bitaro by’i Londres mu Bwongereza yivurizagamo.

 

Urupfu rw’uyu Munyacyubahiro wayoboye Nigeria mu 1983 kugeza mu 1985 nka Perezida wa karindwi no mu 2015 kugeza mu 2023 nka Perezida wa 15, rwamenyekanye kuri iki cyumweru, rutangajwe na Perezida Bola Ahmed Tinubu uri ku butegetsi.

 

Muhammadu Buhari, yakoze imirimo ya politiki itanduka muri za minisiteri n’ibigo bya leta bitandukanye kandi yabaye n’umusirikare agera ku rwego rwa General Major.

 

Yabaye perezida wa mbere muri Nigeria utsinze perezida wari uri ku butegetsi ubwo yatorwaga mu 2015, ayobora igihugu mu bihe bikomeye by’ubukungu ndetse no mu rugamba rukomeye rwo guhangana n’iterabwoba.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button