AmakuruAmatora

Muhanga: Dr. Frank Habineza yahaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere kubijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Dr. Frank Habineza ufite inkomoko mu karere ka Muhanga, yahaye umukoro abayobozi b’imirenge ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abasaba kujya bagira uruhare mu kumenya ahagiye gucukurwa amabuye y’agaciro mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato ndetse nawe abizeza kuzabafasha hakaboneka ikoranabuhanga rifasha mu bucukuzi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga, ubwo yageraga mu karere ka Muhanga mu bikorwa byo kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kumyanya y’abadepite bahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party.

 

r. Habineza yavuze ko hakwiye kuboneka ikoranabuhanga rizajya rifasha abacukura amabuye y’agaciro mu rwego rwo kwirinda izndi mpanuka zishibora kuvuka.

Ati” hari ahantu nageze unyuze hariya za kibangu na Rugendabari, haba hari abantu bari gucukura amabuye y’agaciro ariko ugasanga biteje impanuka kuko baba babikora badakurikije amabwiriza arengera ibidukikije. Aho mpaherukira hari abana batanu bari bagwiriwe nacyo, murumva ko ari ibintu bibabaje cyane.”

“Turifuza ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwa bakoresha uburyo bwiza bw’ikoranabuhanga, ariko na ba meya(mayor) batanga ibyangombwa bazajye bashishoza neza babihe abantu babifitiye ubushobozi, kugira ngo biriya bisimu bacukura bitazajya byica abana bacu.”

Abaturage banyuzwe n’imigabo n’imigambi ya Green Party

Iyo ugeze Mundago usanga abana ari benshi bafite amafaranga na telefoni kuko baba bagiye gucukura mine, ariko bakibagirwa ko iyo bacukuye nabi bamwe basigaramo. Ibyo bintu rero nimutugirira icyizere tuzabisubiramo neza, kuburyo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro tubuteza imbere dukoresheje ikoranabuhanga tuzajye dupima mbere ubutaka dushaka gucukuramo, aho gucukura aho ariho hose babonye kuko bahaketse amabuye.”

“Iyo bikozwe hadakurkijwe amabwiriza agenga ubucukuzi no kurengera ibidukikije, bahasiga ibisimu bishobora gutera impanuka cyangwa ibindi bibazo. Tukifuza ko hagurwa inyuma bizajya bipima mbere, kandi ndizera ko meya babyumva natwe biri mu mihigo yacu, Kandi nta mpamvu yo gucukurira abandi twebwe tugasigara inyuma.”

Dr. Frank avuga ko murwego rwo kugira ngo amabuye y’agaciro acukurwa mu Karere ka Muhanga ateze imbere abahatuye, Green Party yifuza kuzabubagira uruganda ruyatunganya akagezwa ku isoko yongerewe agaciro.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza kw’ishyaka Green Party bizakomereza mu karere ka Gicumbi tariki 10 Nyakanga 2024.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button