AmakuruImikino

Mukanemeye wari warihebeye Mukura VS yitabye Imana

Mukanemeye Madeleine wamenyekanye nka “Mama Mukura” kubera gukunda cyane Mukura VS et Loisir n’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitabye Imana.

 

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukecuru w’imyaka 103 y’amavuko, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025.

 

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yajyanywe mu Bitaro bya Kabutare muri Werurwe 2025, ataramaramo n’umunsi n’umwe araremba yoherezwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB.

 

Ni inkuru yashenguye cyane Umuryango wa Mukura VS n’umuryango mugari w’aba-Sportifs nk’uko Gatera Edmond Umuvugizi wa Mukura VS yabihamirije itangazamakuru.

 

Yagize ati “Twamufataga nka Nyogokuru w’abakunzi b’umupira w’amaguru bose kuko si Mukura yakundaga gusa ahubwo n’Ikipe y’Igihugu yayikundaga. Yabaye intangarugero kuri buri wese, ni ngombwa cyane rero ko tumuherekeza neza kandi abo asize tukazatera ikirenge mu cye.”

 

Yakomeje agira ati “Natwe twatunguwe no kumva ko uyu mukecuru yitabye Imana bitunguranye muri iki gitondo. Ejo yaratashye araryama bisanzwe kuko yari yaranavuye kwa muganga, ariko mu gitondo basanga yashizemo umwuka.”

 

Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yabonye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.

 

Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

 

Mu 1965 ni bwo yashatse umugabo afite imyaka 43 y’amavuko ariko nta mwana babyaranye.

 

Yagiye akunda kujya kureba umupira w’amaguru aho abahungu bari gukinira karere rimwe na rimwe na we agakinana na bo. Ubwo yari inkumi yagiye kureba imikino y’umupira w’amaguru yitabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

 

Mu 1963 ubwo Mukura VS yashingwaga yamenye ayo makuru atangira no kujya ajya kureba imikino yayo yisanga ari umukunzi n’umufana wayo kugeza n’ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button