AmakuruUbukungu

Musanze: Abongerera agaciro amakoro bikorejwe urusyo rushobora kugwingiza umwuga wabo

Bamwe mu batunganya amabuye y’amakoro bakorera mu Mirenge ya Muko na Nkotsi mu Karere ka Musanze basaba inzego bireba ko zabegera bakareba uko bakemura ibibazo bikigaragaramo kuko bidakemuwe byagwingiza uyu mwuga utararenga umutaru.

Bavuga ko igiteye impungenge ari uko basabwe n’Akarere ka Musanze kwimukira mu cyanya cy’inganda kuko bateza urusaku, ngo rukabangamira abaturanyi babo barimo RP Musanze College n’abandi bahatuye.

Amabuye y’amakoro yahoze afatwa nk’ikibazo kuko uwo umubyeyi yatekeshaga aho ari, yabifataga nko kumuhima kuko kuhatunganya ngo uhahinge cyangwa uhubake bitigonderwaga na bake, bityo uhahawe akabifata nko kumwanga cyangwa kumuhima.

Ibi byaje guhindura isura mu gihe kitari icya kera ubwo hadukaga ikoranabuhanga rishobora kifashishwa amakoro agakorwamo amabuye meza yubakishwa yaba imihanda, inzu, imitako, ubugeni, gukorwamo amabuye asaswa mu mbuga cyangwa mu mihanda, gukorwamo intebe n’ibindi.

Si ibyo gusa kuko ifu iboneka iyo bari kuyakata bayakoramo ibyo bikoresho byose, iyo ivanzwe na sima aho yubakishijwe haba hakomeye cyane ku buryo inzu yashoboraga gusanwa nko mu myaka itanu hakoreshejwe uburyo busanzwe yo yarenza imyaka mirongo ine.

Uyu mwuga utunze abatari bake uhereye ku bashoyemo imari, abakozi bahoraho na ba nyakabyizi, abakora mu kuyageza aho akenewe n’abagurisha ahari amakoro, ubangamiwe n’imyanzuro yafashwe n’Akarere ka Musanze ko izo nganda zitunganya amakoro zimurwa zikajya mu cyanya cy’inganda, ariho bamwe mu bazifite berekana ko byagwingiza uyu mwuga.

Mubyo baheraho ni uko ngo bakiri mu cyiciro cyo gushora imari kuko aho bakura ayo makoro bahaguze habahenze, bahageza amashanyarazi n’amazi, bahanga imihanda bigoranye, bagura imashini zihenze ndetse baranazubakira ku buryo butabangamira abaturage ndetse bibasaba no kubungabunga ibidukikije.

Mu buhamya bwabo, bivuga ko burya ibyera byose bitari zahabu bityo ko ahari amakoro hose bidasobanuye ko bahimukira kuko aho bari mbere yo kuhashora imari babanza kurambagiza neza, bakareba niba haboneka amakoro meza kuko ayo batunganya usanga akenshi aba ari manini cyane.

Ibyo byiyongeraho ko kuba bakwimurwa aho basanzwe bakorera byakoma mu nkokora umwuga wabo ukiyubaka kuko bigoye kubona imodoka yajya yikorera amakoro manini, bikaba byasaba ko babanza kuyasatura bakabona kuyapakiza ngo azanwe ku ruganda atunganywe, iyo mirimo yose ikaba yatuma ibiciro bizamuka cyane umusaruro wabo ugahenda bikongera ikiguzi cyari gisanzwe n’ubundi kigonderwa na bake.

Hari n’andi makuru avuga ko impamvu Akarere kashingiyeho gasaba abo bashoramari kwimuka zaturutse ku kagambane bakorewe n’abanyamaboko kuko nabo bafite imashini zitunganya amakoro kandi ugasanga badatanga imisoro kuko ayo batunganya bayikoreshereza ubwabo.

Byazayire Kitoko, ni umwe mu bashoye imari mu gutunganya amakoro, yagize ati “Nk’ubu nagize imashini zigezweho zatwaye arenga miliyoni 100 ndetse na Leta izisonera imisoro kugira ngo duteze imbere uyu mwuga. Kuva zagera ino zigiye kumara umwaka zidakora kuko banki yagize impungenge zo kumpa amafaraga kuko twabwiwe ko tuzimuka mu kwezi kwa cyenda.

“Murabona ibi byose twarabiguze, tugura iyi mirima dukuramo amakoro, aya mashanyarazi, amazi n’imihanda nibyo twakoze murumva turacyari mu gushora imari ariko kwimuka byo birabangamye cyane.”

Uyu Byazayire, akomeza agira ati “Iby’urusaku bavuga nawe ingiramo wumve. Imashini tuzubakiramo hasi tugashyiraho inkuta kuburyo uzumva uzigezeho. Ari aho nanjye nawe twaba turi gusakuza. Urusaku bavuga barupima hakarebwa niba ruhari koko ariko ntiruvugwe mu magambo kuko ishoramari tumaze gukora hariya rikwiye guhabwa agaciro bakatwegera ntiduhutazwe tugahuza ingamba.”

Byazayire akomeza avuga ko hari na bake mu bihisha muri ibi bikorwa byo gutunganya amakoro bagakora nabi bikitirirwa bose nyamara Akarere ari ko gakwiye kuba gaca ako kajagari gatumwa bitiranya bagafatirwa ibyemezo muri rusange.

Ati “Urusaku twunvisha amatwi ntabwo ruruka gusa ku mashini kuko ari ibyo, amakamyo ntiyasubiye mu mihanda iri mumiturire. Akajagari baha icyuho mu nganda zishingwa buri munsi bakabaye bazikurikirana abashoye bubahiriza amabwiriza ntitubigwemo.”

Mugenzi we, Hitimana Hiramu, nawe yagize ati “Hariya twahatangiye Atari aho guturwa, aho dukuye ya mabuye turahatunganya hakaba haturwa hakanahingwa. Uwakwereka abaturage byiganjemo urubyiruko twahaye akazi hariya babayeho neza. Erega urusaku ruvugwa uzanye igikoresho kirupima (Desbermeter) ntiwarwumva.”

“Turifuza ko Akarere katwumva kuko urebye ibyo dukora ntiwatujyana muri zone y’inganda z’imyenda zifite ishoramari rirenga miliyari, twe tukiyubaka, tugishora duke cyane. Buriya twe turabizi amabuye dukenera hari ntayabayo, kongera gukora ishoramari ngo tuyagezeyo, dusenye ibi byose tumaze kubaka ngo twongere tubyimure, mukuri izo mbaraga ntitwari twazibona turakiyubaka mu ishoramari.”

Uyu mushoramari asaba inzego bireba ko zabegera zikareba urugendo rw’ishoramari bamaze gukora, bakareba n’ibyo kunozwa ndetse bagafatanya mu guca ababa bagikora nk’abamamyi bakanduza isura y’uyu mwuga.

Ati “Buriya ntiwakora ishoramari ringana kuriya utubahiriza amabwiriza yagenwe. Turasaba ko batwegera tukanoza ayo mabwiriza ntibafate icyemezo kiduhutuza ndetse bizabafasha no kumenya utayubahiriza agirwe inama ariko umwuga ukiyubaka ukomeze utezwe imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko hari hafashwe icyemezo cyo kubajyana mu cyanya cyahariwe inganda kuko urusaku rwavaga muri izo rwabangamiraga abaturanyi.

Ati “Ndakeka ari abantu babiri bariyo ahubwo barabyiyemereye kuko mbere yo kuhashyira imashini twabonaga ibyangombwa byabo bizarangira koko mukwa cyenda, twari kumwe n’itsinda rigari ririmo Akarere, Intara na NIRDA.

“Tujyayo tuti murabona mbere yo gushinga imashini igihe mufite muzaba mwungutse? Baravuga bati nta kibazo tuzaba twungutse, turabareka barazishinga. Ibyo twashakaga rero, muby’ukuri hariya hari igice kegereye hoteli ndetse na kaminuza bahoraga bavuga ko babangamiwe n’inganda zibegereye rimwe na rimwe kaminuza yatubwiye ko hari igihe ihagarika amasomo kubera urusaku.”

Yakomeje agira ati “Kubera ko dufite icyanya cy’inganda nibyo twari twabaganirije ko bajyayo. Nibyo koko ibyo bakenera by’ibanze (amakoro meza), biri hariya, noneho bakajya babitwara bakabigeza hariya ariko ni ibintu tukiganiraho haba n’intara, ariko ku nshuro ya mbere ni uko twari twemeranyije.”

Mu Karere ka Musanze haboneka inganda zirenga 10 zitunganya amabuye y’amakoro akorwamo amatafari y’ubwubatsi, umusenyi, garaviye, amapave, n’ibindi kandi hari n’abaturage babonyemo imirimo ibateza imbere.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button