
Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi ifatanyije n’abaturage n’izindi nzego bari mu gikorwa cyo gushakisha Ufutinema Marcel w’imyaka 24, wari utwaye ubwato mu Kiyaga cya Ruhondo warohamye.
Ufutinema Marcel wo mu Kagari ka Murwa mu Murenge Remera mu Karere ka Musanze yarohamye mu Kiyaga cya Ruhondo ku mugoroba wo muri iki cyumweru tariki 24 Kanama 2025 ubwo yari atwaye ubwato ava mu Murenge wa Gacaca ajya muwa Remera mu Karere ka Musanze.
Kuva akirohama, abaturage bahise batabaza polisi kuko babonaga ubwato bureremba bwonyine ndetse n’igikorwa cyo kumushakisha kiratangira.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ngirabakunzi Ignace, yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko uwarohamye yari uwari utwaye ubwato yemeza ko ubwo iyi mpanuka yabaga, uwo mugabo atari yambaye umwenda w’ubwirinzi, (Jile), asaba abakoresha inzira z’amazi kujya bakoresha Jile kandi abatwara ubwato bakirinda gutwara basinze.
Yagize ati “Twamenye amakuru bivuzwe n’umuturage waduhamagaye avuga ko uwitwa Ufutinema Marcel wavaga mu Murenge wa Gacaca ajya i Remera, yarohamye mu mazi. Hari amakuru y’uko yari kumwe n’umugenzi, ariko ntabwo ari byo.
“Kubeza ubu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi riracyakora uko rishoboye ngo ribone umurambo we, ariko nturaboneka. Turasaba abaturage bose bakoresha inzira z’amazi kugira umuco wo kwambara imyambaro y’ubwirinzi igihe cyose bagiye mu bwato, ndetse bakirinda gutwara ubwato banyoye ibisindisha.”
Polisi yaburiye abakoresha inzira z’amazi kandi kubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze yayo, kwirinda kujya mu bwato umuntu ari wenyine kuko igihe cy’impanuka bigorana kumutabariza no kuwirinda kwegereza abana inkombe z’imigezi kuko muri aya mezi abiri gusa abantu bane bamaze kurohama mu Kiyaga cya Ruhondo.