AmakuruImikino

Ndoli Jean Claude yateye umugongo Musanze Fc asinyira Gorilla Fc

Nyuma yo gusoza amasezerano muri Musanze Fc, umunyezamu Ndoli Jean Claude yamaze kwerekeza muri Gorilla Fc  ahoyasinye amasezerano azamara imyaka 3.

Ndoli Jean Claude yateye umugongo ikipe ya Musanze Fc

Ku gicamunsi cy’ejo hashize ku wa Gatandatu nibwo uyu munyezamu uri mu barambye mu kibuga mu Rwanda yasinyiye iyi kipe imaze umwaka umwe izamutse muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ndoli Jean Claude yahawe Miliyoni 7 asinya imyaka 3, muri iyi myaka 3 harimo ingingo ivuga ko ashobora gukina imyaka 2 uwa nyuma akawukora nk’umutoza.

Ibi bica amarenga ko cyera kabaye nyuma y’iyi myaka, Ndoli Jean Claude ashobora gusezera gukina umupira w’amaguru akajya mu kazi k’ubutoza.

Ndoli Jean Claude yakiniye amakipe atandukanye nka APR FC ari naho izina rye ryamenyekaniye cyane, AS Kigali, Kiyovu Sports na Musanze FC yari arimo.

Ari mu bahamagawe inshuro nyinshi mu ikipe y’Igihugu Amavubi mu mikino igiye itandukanye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button