AmakuruAmatora

Ngoma: Akanyamuneza ni kose kubaturage bijejwe na Green Party kwegurirwa ubutaka bwabo burundu

Dr. Frank Habineza yavuze ko ishyaka Green Party nirigirirwa icyizere rikayobora igihugu ndetse rikabona n’imyanya mu nteko ishingamategeko, ryiteguye gukora ibishoboka byose umuturage akagira ubutaka yigengaho aho kubukodesha kandi ari ubwe.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena 2024 ubwo iri shyaka ryerekezaga mu karere ka Ngoma kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no kumyanya y’abadepite.

Dr. Frank Habineza yagize ati” haracyari ikibazo cyo kuba abaturage bataragira uburenganzira busesuye kubutaka bwabo. Ubwo duheruka kwiyamamaza mu mwaka wa 2017, twashakaga ko ubutaka bwegurirwa umuturage ariko ntibyakunze gusa nanone tukishimira ko igihe cy’ikode ry’ubutaka cyongerewe kigasaga imyaka 99.”

Banyuzagamo bagacinya n’akadiho kubera kwishimira iri shyaka

“Ubu rero turifuza ko nta munyarwanda uzongera gukodesha ubutaka kandi ari ubwe, ahubwo agomba kubwegukana kuko ni umutungo we, kuko ubutaka ni gakondo yacu. Ndetse n’uwo musoro w’ubutaka dushaka ko uvaho burundu. ibyo Kandi twiyemeje kubikora, mwe icyo tubasaba ni ukudutora gusa, ubundi mukabona ko ishyaka Green Party ritajya ribeshya ko ibyo tuvuze tubishyira mu ngiro.”

Iyi ngingo y’iyegurirwa ry’ubutenganzira kubutaka yakiranwe yombi nkuko hari abagaragaje imbamutima zabo batewe no kuba ubutaka buzabegurirwa.

Silas Uwamungu atuye mu karere ka Ngoma yagize ati” Uzi kuba ubutaka twarabusigiwe n’abasokuruza bacu ariko bikarangira tubukodesha leta. Biba ari ikibazo ariko twizeye ko Iri shyaka rya Frank Habineza rizabikemura byose. Icyo nshingiraho ni uko no mubyo bari baradusezeranyije mu myaka yashize byakozwe. Urugero nk’ubu abarimu basigaye bahembwa agatubutse, ibi kandi byari igitekerezo cya Green Party, rero no kuri iyi nshuro turabizeye.”

Verdiane Musabyemariya nawe ati” arakagira amata k’uruhimbi Habineza, rwose iyi neza atweretse natwe tuzayimugirira tumutore, kuko agiye gutuma dusibizwa ubutaka bwacu hano muri Ngoma. Dore uko ngana uko ndashaje ariko ndacyakodesha ubutaka kandi ba data na ba sogokuru batarabukodeshaga. Ibi byari biduhangayikishije ariko twizeye uyu mukandida n’abandi bamufasha.”

Abaturage ba Ngoma bishimiye bikomeye Imigabo n’imigambi ya Green Party

Simbikangwa Theogene nawe ati” turanezerewe, kuko ikibazo cy’ubutaka cyari kiduhangayikishije cyane, ariko Habineza mufitiye icyizere ko azadukuriraho amafaranga y’ubukode twajyaga twishyura, ubundi ubutaka bube ubwacu burundu kuko ni gakondo cyacu.”

Nyiragushima Esperance nawe yunzemo ati” Njyewe numvise uyu mugabo n’abamuherekeje bari kuvuga ibintu byiza. Nawe se, umuntu watumye tubona za Poste de sante, abarimu bagahembwa agatubutse urumva atarakoze, rero nubu nizeye ntashidikanya ko ibyo yavuze numvise birimo ubutaka no gukuraho iminsi 30 y’agateganyo kumuntu wafunzwe acyekwaho icyaha azabikora, mbese nabonye ari umunyakuri.”

Green Party kandi yijeje abatuye mu karere ka Ngoma guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo bakungukira kuri Pariki y’Akagera, aho kugira ngo bajye babona ba mukerarugendo baza ariko batabibonamo inyungu. Si ibyo gusa kandi kuko yanemereye abatuye aka karere kuzabubakira Kaminuza, mugihe bazaba bagiriye icyizere ishyaka Green Party

Biteganyijwe ko umunsi wa Kane w’ikorwa cyo kwiyamamaza kw’ishyaka Green Party uzakomereza mu karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button