AmakuruKwibuka

Ngororero: Hibutswe Abatutsi biciwe i Kavumu hanengwa ababyeyi bashoye abana babo mu kwica

Kuri iki cyumweru tariki 8 Kamena 2025, mu Karere ka Ngororero mu Murengpe wa Kavumu, hibutswe Abatutsi biciwe i Kavumu hanengwa ubugwari bw’abanyeyi bashoye ablana babo mu bwicanyi bakica bagenzi babo.
Kavumu yari imwe muri Segiteri zari zigize Komini Ramba, muri Perefegitura ya Gisenyi, hakaba ari hamwe mu hantu hari hatuwe n’Abatutsi benshi muri Gisenyi. Urwibutso rwa Kavumu rurimo imibiri y’Abatutsi 374, byiganjemo abari bariye muri Kavumu, Sovu na Kageyo.
Mu buhamya bw’abaharokokeye, bagaruka cyane ku itotezwa n’iyicwa bakorewe kuva mu 1990 bakameneshwa ariko byagera ku wa 8 Kamena 1994 bakicwa nabi n’Interahamwe zari zishyize hamwe zikabagabaho igitero aho bari bahungiye kuri Komini ya Ramba bakicwa.
Bagarutse kandi ku buryo bishwe nabi hakicwa n’abana bakiri bato, banenga ababyeyi gito bashoye abana babo mu bwicanyi kuko hari abana bato bishe abandi babishishikarijwe n’ababyeyi babo bari bari gukora Jenoside.
Mukasano Gaudance, ni umwe muri bo, yagize ati “Nitujya twibuka tujye tugaruka no ku mwihariko w’ahantu. Ndibuka interahamwe yitwaga Munyamariza abana be babiri b’abahungu umwe w’imyaka nk’icumi n’undi muto, nibo bishe gasaza kanjye k’imyaka 10 bahagarikiwe na ba se.”
Uwiragiye Sylvie watanze ubuhamya, we yagize ati”Nihishe mu rutare rwa Nyabihamba bavugaga ko kera bahambagamo abana b’impinja zapfuye umuntu, wampishe yazaga kunkuramo nimugoroba akangaburira. Twavukiye mu ishavu ariko ntitubura gushashagirana kuko ntawe utubona ngo adusomemo ibibazo.”
“Hano haruhukiye abanjye 11 ninjye gusa wasigaye. Ndashimira cyane byimazeyo ingabo zari iza RPA kuko iyo badatabara ntituba tukiriho.”
Komiseri mu Muryango Uharanira inyungu y’Abarokotse Jenoside, (IBUKA), Hon. Manirarora Annoncée, yasabye Abarokotse gukomera bakiyunaka no guharanira kwiteza imbere.
Yagize ati “Turabasa ababuze ababo gukomera, guharanira kwiyubaka. Kwibuka tubikuramo imbaraga n’isomo bituma duharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi. Ngororero ifite umwihariko wo kuba ari agace kageragerejwemo Jenoside mbere ya 1994.”
Agendeye ku buhamya bwatanzwe na Uwiragiye warokotse, Hon. Manirarora, yashimiye abagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga barimo Inkotanyi ndetse n’ubutwari bwaranze umwana wahishe mugenzi we kugeza arokotse.
Ati “Uwiragiye mu buhamya bwe yatubwiye umwana banganaga wamuhishe. Iyaba abantu bose baragize ubutwari nk’ubwa Jeanne, umwana muto wahishe uyu Uwiragiye mu bihe bikomeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abashimira ubutwari bagaragaje mu rugendo rwo kwiyubaka, abasaba gukomeza gutwaza.
Meya Nkusi kandi yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kunyomoza abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ndasaba buri wese uri hano by’umwihariko urubyiruko kugira uruhare mu kunyomoza abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko twe turi hano turi abahamya bo kuvuga ibyabaye, tukirinda abayagoreka bagamije indonke.
“Twime amatwi abashaka kutworekera Igihugu, twunge ubumwe twiteze imbere. Turashimira abagize uruhare mu kurokora Abatutsi ku isonga Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse n’abahishe bamwe mu bahigwaga bakarokoka. Amateka mabi twanyizemo ntazongere kubaho ukundi.”
Interahamwe zishe Abatutsi muri Ngororero kuva mu ntangiriro ya Mata 1994, hanyuma zifata abana b’abagabo b’Abatutsi bishwe barabyaranye n’Abahutukazi zibashyira mu nzu imwe zikabica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button