AmakuruAmatora

Ngororero: Ishyaka Green Party ryijeje abaturage Gare nshya

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, ryabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ko nibagirira icyizere iri shyaka bazabona iterambere ririmo no kubakirwa gare nshya ya Kabaya.

Ibi byabigarutsweho n’umunyamabanga mukuru wa Green Party ,Hon.Ntezimana Jean Claude, nyuma yo kugera muri aka karere ka Ngororero, abahatuye bakarisanganiza agahinda baterwa no kuba batagira gare iteye imbere kandi ari ahantu nyabagendwa.

Hon. Ntezimana yavuze ko akarere ka Ngororero akazi neza kandi ko ibyifuzo by’abagatuye bigombwa guhabwa agaciro nabo bakabona gare nshya kandi yubatse kijyambere, ngo kuko “ni ibintu byoroshye mu gihe twaba tugeze ku buyobozi, kuko byahita byoroha kububakira gare nshya kandi nini yujuje ibisabwa, birimo ubwiherero, aho kugama imvura n’izuba ndetse n’ibindi. Icyo rero mbasaba ni ugutora kuri kagoma gusa, maze ibyifuzo byanyu bigasubizwa kuko twe nka Green Party ntitujya tubeshya, ibyo twiyemeje gukora turabikora.”

Abatuye umurenge wa Kabaya nabo iyo bakuganirije, wumva bafite intimba yo kuba nta gare bafite kandi ngo nyamara bamaze igihe kitari gito bayisaba ariko ngo ntibasubizwe.

Uzabakiriho Onesphore ni umwe mu batuye mu murenge wa Kabaya igihe kinini yagize ati” tumaze imyaka myinshi dusaba guhabwa gare ariko nanubu amaso yacu yaheze mu kirere, ntawe uturemamo icyizere ko wenda biri hafi ngo tugire icyo cyizere, ariko uyu mugabo nkuko abivuze nidutora iri ishyaka bazaduha gare kuko nabonye batabeshya.”

Abatuye mu murenge wa Kabaya bijejwe Gare nshya, bari bitabiriye kubwinshi

Dr. Frank Habineza akaba n’umukandida Perezida uhagarariye ishyaka Green Party, avuga ko gutora iri shyaka ari ukwiteganyiriza kuko uba utoye iterambere, ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati” nujya gutora ukabona ikimenyetso cya Kagoma uzahatore ntabwo uzicuza, kuko uzaba utoye amajyambere arambye, ubwisanzure, Demokarasi, ubumwe bw’abanyarwanda, umutekano urambye, ubukungu ubukire ndetse no kwihaza mubiribwa.”

Green Party ivuga ko ubwo yageze kuntego zayo ku kigero kirenga 70% Kandi bari abantu babiri gusa mu nteko ishingamategeko, ubu ngo baramutse babaye abantu 20 cyangwa barenga, bakora ibyisumbuyeho.

Dr. Frank avuga ko gutora Green Party ari ukwiteganyiriza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button