
“Niba wiyuhagira buri munsi, kuki utahabwa Penetensiya buri munsi?” Padiri Gabriel
Mu rugendo Nyobokamana rwakozwe n’urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali by’umwihariko abo muri Paruwasi ya Kanombe n’abaturutse mu karere k’ikenurabushyo ka St Michel, berekeza ku musozi wa Jali witiriwe Ishya n’ihirwe, basabwe kujya bahabwa Penetensiya kenshi ngo nk’uko ntawe ushobora kumara ukwezi atiyuhagiye.
Ni urugendo rwakozwe kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025, rurangwamo ibikorwa bitandukanye birimo inzira y’umusaraba, inyigisho zitandukanye ndetse n’umwiherero.
Munyigisho yatanzwe na Padiri Gabriel Dusengimana, ukorera ubutumwa I Jali muri Paruwasi Gatolika ya Gihogwe, yasabye urubyiruko kwihatira kwanga icyaha ndetse no guhabwa Isakaramentu ry’imbabazi kenshi.
Ati” muri mwe hari ushobora kumara ukwezi atiyuhagiye se? Niba ntawe urimo se kubera iki ushobora kumara ukwezi udahawe Isakaramentu rya Penetensiya? Ndabasaba kujya mwirinda icyaha, mugakurikiza Yezu Kristu kandi mukihatira kumukunda. Ubusore n’ubukumi bwanyu mubwereke Nyagasani, mwirinde kurya ubukwe bubisi. Ese ko iyo umukobwa agiye mu busambanyi bakamutera inda, aza akagarukira Imana, nubwo imiryango na sosiyete bamuseka bakanamutuka, ariko Imana ikamubabarira, ubwo umusore we kuki ataza gusaba Penetensiya?
” Basore muze kwa Yezu, ntimutinye gusaba imbabazi Kandi gusaba imbabazi z’icyaha wakoze birabohora. Bakobwa umusore ntakakugerageze ngo agusabe ko musambana mutarakora ubukwe. Ni umuvumo kandi ni icyaha Imana yanga, ariko ihora yicaye ku ntebe y’imbabazi.”
Padiri Gabriel kandi yasabye uru rubyiruko kwiyambaza umubyeyi Bikiramariya kuko ariwe urugerera aho rutabasha kwigerera.
” Yezu Kristu ntabwo asaba ibigoye, burya inzira nziza ndetse bikaba n’ibanga ryo kugera kuri Yezu ni Bikiramariya. Murabyibuka mu bukwe bw’i Kana, ukuntu yibwirije agasabira divayi ba nyiri ubukwe ku mwana we, mumwegere namwe abasabire.”
Bamwe mu rubyiruko baganiriye na URUMURI bavuze ko bishimiye urugendo nyobokamana bakoze Kandi ko bungukiyemo inema zibakiza.
Umwe ati” ni urugendo rwari rwuzuye umunaniro ndetse bamwe bumvise basubira inyuma, kuko hari ahantu hazamuka cyane, gusa kuko Yezu yadushakaga kandi yari adufitiye ubutumwa, twasindagizanyije tugerayo amahoro, kandi tuhakuye inema zitavugwa.”
Mugenzi we nawe yunzemo ati” ikintu gitangaje ni uko hari umusore nabonye wazamutse uyu musozi afite imbago, bigaragara ko yari amaze iminsi akoze Impanuka ariko yahageze amahoro. Nabibonyemo igitangaza gikomeye pe. Usibye ibyo Kandi twakunze inyigisho Padiri yaduhaye, nibyo koko muri iyi minsi urubyiruko rurangaye, ariko twibukijwe ko turi abatoni ku Mana, ihora idutegeye amaboko mugihe twakoze icyaha.”

Padiri Thaddée NDAYISHIMIYE, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Arkidiyoseze ya Kigali aributsa urubyiruko rwose ko imwe mu nkingi zigize ikenurabushyo ry’urubyiruko ari harimo n’isengesho.
Ati”rubyiruko ndabasaba kurushaho kurangwa n’isengesho kuko ari intwaro ibafasha gutsinda ibishuko n’izindi ntegeke nke mugira. ndashima kandi urubyiruko rukora ingendo nyobokamana nshishikariza n’abandi kumva agaciro ko kwitarura ibyo baha umwanya bidafite akamaro maze bakarushaho kujya mu bibafasha guhura n’Imana. I Jali ni ahantu umuntu akora inzira y’umusaraba maze ugatura Yezu ibikurushya byose.”
Uru rubyiruko rwasobanuriwe amateka ya Jali nk’umusozi mutagatifu ufasha abatuye I Kigali n’abandi baturutse impande zitandukanye kwitagatifuza, baboneraho n’umwanya wo kuganira na Nyiricyubahiro Musenyeri Thadeé Ntihinyurwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru, abasabira kuragirwa n’umushumba mwiza.
Usibye inzira y’umusaraba n’umwiherero no gutanga Isakaramentu ry’imbabazi, hanatuwe igitambo cya Misa ndetse gukurikirwa n’ubusabane kubitabiriye urwo rugendo Nyobokamana.
